Ubusanzwe abiga amasomo y’ubumenyingiro bakoreraga rimwe ibizamini bisoza ayisumbuye mu mwaka wa gatandatu, bagahabwa impamyabushobozi y’imyaka yose aho kuba iya buri mwaka nk’uko bigiye kujya bikorwa.
Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, Rwamukwaya Olivier, yatangije ibizamini ngiro (Practical Exams) by’abarangije amashuri yisumbuye. Mu gihugu hose byitabiriwe n’abanyeshuri 21,935 barimo abakobwa 9 ,948.
Avuga ku buryo bushya bw’uko ibizamini bigiye kujya bikorwa, Rwamukwaya yavuze ko ari uburyo buzaha amahirwe abanyeshuri yo kugira ubumenyi butandukanye kandi bakanabuhererwa impamyabumenyi.
Yagize ati “Guhera ubu bigiye kujya bikorwa nyuma ya buri mwaka. Ni ukuvuga ngo bakoraga ibizamini nyuma y’imyaka itatu, aho umunyeshuri yamaraga imyaka itatu yiga, uwa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu agakora ikizamini asoza ariko ubu gahunda nshya ihari ni uko umwaka w’amasomo, umunyeshuri azajya akora ibizamini kandi babihererwe n’inyemezabumenyi bijyanye n’integenyanyigisho nshya yatangiye gushirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’amashuri.”
Yakomeje asobanura ko guhera mu mwaka wa kane batangiye gushyirwa mu byiciro, umunyeshyuri urangije icyiciro runaka akaba afite ubumenyi bumwemerera kuba yabuhererwa inyemezabumenyi ndetse bukanamufasha ku isoko ry’umurimo.
Yongeye ati “Buzaba ari ubumenyingiro bwihariye, ubu abantu bari bamenyereye kuvuga ngo ndiga ubwubatsi ariko mu bwubatsi harimo byinshi nko kuzamura inkuta, gusasa amakaro, gusiga inkuta, gushyiramo imiyoboro y’amazi, gukora ibisenge. Ubu rero integanyanyigisho ivuguruye iha umunyeshuri ubushobozi bwo guhitamo kimwe muri ibyo akakigiramo ubumenyi bwihariye ku rwego runaka, ku buryo ashobora no kuvuga ngo niba ndangije icyiciro cya gatatu mu kuzamura urukuta, reka njye kwiga n’indi ya gatatu mu gusasa amakaro cyangwa se njye mu by’amarangi, cyangwa akavuga ati ‘aho ngeze ndumva nanajya muri biriya nkagira ubumenyingiro mpagira hose agahabwa inyemezabumenyi’.”
Rwamukwaya yashimiye abikorera ku rughare bagira bashyiraho amashuri y’ubumenyingiro, avuga ko ariyo mpamvu ashyirwa ku rutonde rw’akorerwaho ibyo bizamini.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Saint–Joseph Integrated Technical y’i Nyamirambo, Frere Adrien Musabiyinema, unakuriye iyo centre y’ibizamini by’ubumenyingiro by’uyu mwaka, yatangaje ko abafite ibigo by’ubwubatsi bashima abanyeshuri barangije ubumenyingiro.
Yagize ati “Urebye bamaze kugera ku rwego rushimishije, nkatwe dufite amasomo ajyanye n’ubwubatsi, usanga abarererwa hano iyo bageze ku bigo by’ubwubatsi benebyo batubwira ko bafite ubushobozi kandi mu bigo byinshi usanga byibuze bifite umunyeshyuri wacu [….]Abanyeshuri baba barahawe igihe gihagije cyo gutegura imishinga bari kwerekana (ibizamini bya Pratique) kandi ifitiye akamaro abaturage, nta kibazo cyo gutegura imishinga bagira iyo barangije ahubwo wenda bagira icy’ubushobozi.”
Ibizamini ngiro byatangiye kuri uyu wa 20 Nzeri 2017 bizasozwa ku wa 29 Nzeri 2017 naho ibyanditse bizatangira ku wa 22 Ugushyingo birangire kuwa 1 Ukuboza 2017.



















TANGA IGITEKEREZO