00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka zikomeye muri Guverinoma y’u Rwanda: Minisiteri 8 zahinduriwe abayobozi!

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 24 July 2014 saa 12:54
Yasuwe :

Nyuma gato y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashyiriyeho Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, uyu nawe ahita ahabwa inshingano n’Itegeko Nshinga zo gushyiraho guverinoma nshya izamufasha kurangiza inshingano ze.
Hagaragaye abayobozi bashya bane binjijwe muri Guverinoma ndetse haba impinduka zitandukanye, aho abayobozi bamwe na bamwe bagiye bahindurirwa minisiteri bayoboraga.
Abashya binjijwe muri Guverinoma harimo... Ambasaderi Rugwabiza Valentine wari (…)

Nyuma gato y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashyiriyeho Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, uyu nawe ahita ahabwa inshingano n’Itegeko Nshinga zo gushyiraho guverinoma nshya izamufasha kurangiza inshingano ze.

Hagaragaye abayobozi bashya bane binjijwe muri Guverinoma ndetse haba impinduka zitandukanye, aho abayobozi bamwe na bamwe bagiye bahindurirwa minisiteri bayoboraga.

Abashya binjijwe muri Guverinoma harimo...

 Ambasaderi Rugwabiza Valentine wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, yagizwe Minisitiri w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba.

 Habineza Joseph wari Ambasaderi muri Nigeria yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo (mbere y’uko ahagararira u Rwanda muri iki gihugu, yari ayoboye iyi minisiteri).

 Francis Kaboneka wari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

 Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

 Mukeshimana Geraldine yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

 Dr Uzziel Ndagijimana wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

 Tony Roberto Nsanganira yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri.

 Francis Gatare wari Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida yagizwe Umuyobozi Mukuru w\Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere.

 Kamayirese Germaine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

 Rwamukwaya Olivier yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

 Ndimubanzi Patrick yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

Impinduka mu bari basanzwe muri guverinoma...

 James Musoni wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo.

 Prof Silas Lwakabamba wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo yagizwe Minisitiri w’Uburezi

 Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe Minisitiri y’Umutungo Kamere.

Abakuwe muri Guverinoma y’u Rwanda...

 Dr Agnes Kalibata yari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

 Protais Mitali yari Minisitiri w’Umuco na Siporo.

 Jaqueline Muhongayire yari Minisitiri ushinzwe imirimo ya EAC.

 Kamanzi Stanislas yari Minisitiri w’Umutungo Kamere

 Anitha Asiimwe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

 Isumbingabo Emma Francoise yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

 Dr. Mathias Harebamungu wari umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, Anastase Murekezi arahira
Guverinoma nshya irahira
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi bavuye mu muhango w'irihari rya Guverinoma nshya

Amafoto/ Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages