00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke mu nama ya iPAD zavugutiye umuti ibiciro bihanitse by’amashanyarazi mu karere

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 7 November 2015 saa 09:45
Yasuwe :

Impuguke zari ziteraniye mu nama yiga ku bijyanye n’ingufu iPAD Rwanda zahamagariye ibihugu byo mu karere gusangira bimwe mu bikorwa remezo bitanga ingufu z’amashanyarazi kugira ngo bigabanye ibiciro byayo.

Ubwo kuwa 6 Ugushyingo izi mpuguke mu bijyanye n’ingufu zasozaga inama yazihuzaga n’abashoramari mu by’ingufu, bagaragaje ko guhuza umurongo ngenderwaho mu gukoresha ingufu bishobora kugabanya ibiciro by’amashanyarazi.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Twongere ishoramari ry’abikorera mu bikorwa remezo by’igihugu no mu iterambere ry’inganda.” Yitabiriwe n’impuguke mu bijyanye n’ingufu zigera kuri 200, abashoramari, abatanga inguzanyo n’abashyiraho politiki ngenderwaho.

Mu minsi mike ishize nibwo ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA cyongereye ibiciro by’amashanyarazi ho 35% ku bafatabuguzi basanzwe.

Uku kwiyongera kw’ibiciro kwakomotse ku buke bw’amashanyarazi n’ibiciro binini bisabwa kugirango aboneke.

Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abashinzwe imikoreshereze y’ingufu muri Afurika riherereye muri Cote d’Ivoire, Abel Didier Tella, yavuze ko abashinzwe ingufu bagomba gushyiraho imirongo ngenderwaho izagabanya ingaruka zaturuka ku kongera ibiciro by’amashanyarazi no gutuma byorohera buri wese.

Yagize ati “ Tugomba kumenya kugabanya ingaruka zo kongera ibiciro by’ingufu ari nako dusangira ibikorwaremezo.”

Yakomeje asobanura ko kubaka ibikorwaremezo bitanga ingufu z’amashanyarazi bihenda cyane bityo ibihugu bigomba gufatanya kugirango bigabanye icyo kiguzi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abashoramari muri Nigeria, Taiwo Adeniji, asanga ibikorwaremezo ari ibintu biramba kandi bibyara inyungu y’igihe kirekire ku babishoyemo imari.

Yagize ati “ Kubw’ibi ndashishikariza abashoramari bikorera ku giti cyabo, ko banyuze mu bigo by’imari bagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG), Jean Bosco Mugiraneza, yavuze ko Guverinoma yamaze gusinyana amasezerano n’abashoramari bikorera ku giti cyabo byitezwe ko bishobora kuzagabanya ikiguzi cy’amashanyarazi mu minsi mike.

U Rwanda rufite ingufu z’amashanyarazi zingana na Megawatt 161.2, rufite umuhigo wo kuba rufite Megawatt 563 mu mwaka wa 2018.

Imishinga irimo Kivuwatt, Kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi, n’ingufu zituruka ku zuba byitezwe ko izongera megawatt 61.5 mu mpera z’uyu mwaka.

U Rwanda kandi rwiteguye kwakira amashanyarazi angana na Megawatt 30 azaturuka muri Kenya n’izindi Megawatt 400 zizaturuka muri Ethiopia mu mwaka wa 2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages