Devadas Krishnadas yabibwiye IGIHE kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukwakira, ubwo yavugaga ku gitabo cye ateganya kumurika kuri uyu wa Kane, yise Foresight-Driven Understanding Strategy and Execution (FUSE)
Yagize ati “icyo mbwira abanyarwanda ni uko nta muntu bakeneye gusaba uruhushya ngo batere imbere. Buri rwiyemezamirimo agomba kwiyemeza guhangana n’ibibazo (...) ariko mu bihugu bigitera imbere nk’u Rwanda, Leta nayo igomba kwitwara nka rwiyemezamirimo. Ikanashyira imbaraga mu kongera abakozi bafite ubumenyi, aho kongera amafaranga.”
Devadas Krishnadas yakomeje atanga inama ko “Gushyiraho politiki iteza imbere ishoramari, byihutisha iterambere.”
Singapore ni igihugu ntangarugero mu byabashije kwiteza imbere mu buryo bwihuse, ku buryo ubu umuturage wa Singapore yinjiza amadolari 52,122 buri mwaka. Uyashyize mu manyarwanda arenga miliyoni 42.
Abakurikirana umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda, barugereranya na Singapore, ku buryo hari n’abarwita Singapore ya Afurika.
Asobanura ibikubiye mu gitabo cya FUSE, Devadas Krishnadas agaragaza inama zo kureba kure (Foresight) ukamenya icyo ushaka kugeraho, ubundi ugashaka ingamba n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa.
Devadas asanga icyo gitabo cyizafasha abanyarwanda mu kwihutisha ubukungu n’iterambere kuko ngo u Rwanda ari igihugu kitagomba guherenwa n’amateka ahubwo, ari igihugu gitumbiriye ahazaza heza.
“Twaje mu Rwanda gutanga ibitekerezo kubera ubunararibonye mu iterambere, uko igihugu kirushaho gutera imbere, ni nako kirushaho guhura n’imbogamizi. Kandi nta genamigambi rimwe ryakemura ibyo bibazo byose by’ahazaza. Niyo mpamvu muri iki gitabo, no mu mutwe wacyo udashobora kubonamo ijambo igenamigambi, ahubwo harimo gushyira mu bikorwa (Execution)”
Yongeraho ati “Nibaza ko guha abaturage ibintu bifatika nk’umusaruro w’igenamigambi, ari byo byiza kurusha guha abaturage igenamigambi riteguye neza.”
Ashingiye ku iterambere ry’u Rwanda yemeza ko ritangaje mu gihe cy’imyaka 20 ishize, Devadas Krishnadas avuga ko u Rwanda rugifite byinshi byo kwigira ku bandi, ariko runafite byinshi rwakwigisha ibindi bihugu.
Ati “Twaratunguwe cyane, kuko igihugu cyanyu ni gito muri Afurika y’ Iburasirazuba. Ni kimwe neza neza nk’uko Singapore ari cyo gihugu gito muri Asia y’Amajyepfo. Ariko twabashije kwiteza imbere bidatewe no kwizeza abaturage ibintu bidashoboka, ahubwo byatewe no gushora imari no kureshya abanyamahanga bakaza gushora imari yabo mu gihugu cyacu.”
Yagize icyo avuga kuri gahunda y’u Rwanda yo gushyira ingufu mu mijyi ya kabiri izunganira Kigali.
Devadas Krishnadas yamenye ko u Rwanda rufite icyerecyezo 2020, aho rushaka gushyira imbaraga mu kubaka imijyi ya kabiri; Muhanga, Rubavu, Huye, Nyagatare Rusizi na Musanze.
Yavuze ko ari inzira nziza kandi izatanga umusaruro, kuko “Ari byiza kwihutisha iterambere ry’igihugu.” Ati “Iyo bavuze ko u Rwanda rwateye imbere, bikwiye gutandukana no kuba ari Kigali yateye imbere gusa. N’ibindi bice bigomba kuba bimeze gutyo.”
Biteganyijwe ko Devadas Krishnadas azagirana ibiganiro na ba rwiyemezamirimo, abayobozi kimwe n’abandi bakozi ba Leta bazaba bari mu mahugurwa yo kwihutisha gahunda y’imijyi ya kabiri, yashyizweho ngo yunganire umujyi wa Kigali.
Amahugurwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, azabera mu Karere ka Huye ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira.
Devadas Krishnadas azwi nka rwiyemezamirimo wabaye indashyikirwa mu gihugu cya Singapore, akaba n’umuyobozi wa Future Move Group. Azwi mu ruhare rukomeye yagize mu gufasha igihugu cye mu gushyiraho politiki y’imisoro, akaba yarananditse igitabo yise, Sensing Singapore; Reflexions in a time of Change.
Ni ubwa kabiri asura igihugu cy’u Rwanda, kuko no mu kwezi k’Ukuboza 2014 nabwo yari ari mu Rwanda. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira ari bwo azamurika igitabo cye FUSE gikubiyemo byinshi byafasha umuntu kwiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO