00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke za Afurika zirasaba ibihugu kwita ku bidukikije mu rwego rwo kurwanya ubukene

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 26 October 2015 saa 06:22
Yasuwe :

Mu nama ngarukamwaka yatangiye i Kigali kuri uyu wa 26 Ukwakira ihuza intumwa 70 zihagarariye ibihugu bya Afurika birindwi biterwa inkunga n’Umushinga wo Kubungabunga Ibidukikije Harwanywa ubukene, Poverty Environment Initiative (PEI), hagaragajwe ko ibihugu bikwiye gushyira mu igenamigambi ryabyo, gahunda yo kubungabunga ibidukikije hagamijwe kurwanya ubukene.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Dr Rose Mukankomeje yavuze ko uyu mushinga wafashije u Rwanda gushyira ibidukikije muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere ndetse n’iya kabiri, EDPRS1&EDPRS2; harimo nko kubungabunga ibishanga, imigezi, amashyama n’ibindi.

Ati “Iyi gahunda yadufashije kwereka Leta iyangirika ry’ibishanga n’amashyamba bituma Leta ishyira ingufu mu kubisana, none kugera ubu ibidukikije birivugira ubwabyo.[…]”

Atanga urugero rw’uko bagaragaje iyangirika ry’igishanga cya Rugeze mu karere ka Burera na Gicumbi cyatumye Leta itakaza amafaranga menshi, aho cyari cyaratakaje amashanyarazi angana na Megawatt 20, ndetse n’ishyamba rya Gishwati ryari ryarangiritse, nyuma Leta yahise ifata ingamba zo kubisana.

Yongeyeho ko mu mudugudu wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, REMA yagiriye inama Leta yo guha abaturage inka mu rwego rwo kugira ngo babone amase yo kuvanamo amashanyarazi ya biogas [soma biyogaze] yo gucana aho gukoresha inkwi bangiza amashyamba.

David Smith, umuyobozi w’ikigega gishinzwe kubungabunga ibidukikije no kugabanya ubukene muri Afurika, gishamikiye ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bidukikije, UNEP yagize ati “Muri iyi nama tuzigira ku Rwanda hanyuma ibihugu bindi bisigaye bigere ikirenge mu cyarwo. Igihugu cyanyu gifite umurava mu gushyiraho ingamba zifasha kugabanya ubukene hanabungabungwa ibidukikije! Dukeneye gufasha ibindi bihugu kwigira ku Rwanda.[…]”

Yongeyeho ko ibihugu bya Afurika bimaze gutera intambwe mu kubungabunga ibidukikije ariko hakiri zimwe mu mbogamizi zirimo gutwika amashyamba, ba rushimusi n’ibindi.

Iyi nama kandi irarebera hamwe uburyo izi gahunda zifasha ibihugu gukoresha umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.

Umushinga wo Kubungabunga Ibidukikije Harwanywa Ubukene uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Iterambere (UNDP) n’iryita ku Kurengera Ibidukikije (UNEP).

Iyi nama yatangiye uyu munsi izarangira tariki ya 30 Ukwakira 2015.

David Smith, umuyobozi w’ikigega gishinzwe kubungabunga ibidukikije no kugabanya ubukene muri Afurika
Umuyobozi w’Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Dr Rose Mukankomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages