00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke zagaragaje ibituma ireme ry’uburezi mu Rwanda ritagerwaho nk’uko byifuzwa

Yanditswe na

Emma-marie Umurerwa

Kuya 19 August 2015 saa 06:10
Yasuwe :

Inyigo yakozwe n’Ihuriro ry’imiryango iharanira guteza imbere uburezi bwa bose (Rwanda Education for all Coalition) ‘REFAC’ yagaragaje icyo yise inzitizi zituma ireme ry’uburezi mu Rwanda ritagerwaho uko byifuzwa.

-Ubumenyi buke bw’ababyeyi...
 Umushahara wa mwarimu utajyanye n’ibiciro byo ku isoko...
 Ihindagurika rya hato na hato ry’imfashanyigisho...

Uyu muryango ufite mu nshingano gukora ubuvugizi ku bijyanye n’uburezi mu Rwanda, muri Werurwe 2015 wakoreye inyigo mu turere 3 ari two: Kicukiro, Gicumbi na Rwamagana, igaragaza uko ireme ry’uburezi rihagaze mu Rwanda, n’impamvu zituma ritagera ku rugero rwifuzwa.

Vuguziga Sylvestre, Umuyobozi wa REFAC, avuga ko ababyeyi na bo batabona umwanya wo kwita ku myigire y’abana babo, bigatuma ireme ry’uburezi mu Rwanda ritagerwaho.

Agaragaza n’uruhare rwa Leta rushingiye ku mushahara muto wa mwarimu, hamwe n’ihindagurika rya hato na hato ry’imfashanyigisho.

Yagize ati “Ubushakashatsi twakoze bugaragaza ko hakiri ibibazo bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho. Mpereye ku ruhare rw’ababyeyi, igihe badafite ibikorwa remezo, aha ndavuga amashanyarazi , amazi meza n’ibindi by’ibanze mu buzima, ntabwo umwana yakwiga neza nk’uko bikwiye kuko usanga abana benshi bigira ku itadowa ndetse ababyeyi badafite ubushobozi bwo guha umwana iby’ibanze mu buzima.”

Vuguziga, umuyobozi wa REFAC yagaragaje uruhurirane rw'ibizitira uburezi mu Rwanda

Akomeza avuga ko hari n’ababyeyi badafite ubujijuke buhagije ku buryo bafasha abana gusubiramo amasomo, ahubwo ugasanga umwana ni we ujijutse kurenza umubyeyi.

‘Umushahara wa mwarimu ntiwarenza ibyumweru bibiri ukiri mu mufuka we...’

Abarimu baba bafite ubushobozi bwo kwigisha nk’uko babyize mu mashuri, ariko imibereho yabo ntibayishimiye kubera umushahara muto.

Vuguziga akomeza agira ati “Usanga badafite umushahara uhagije ubaha ububasha bwo kuba bakwitanga 100% kugirango batange ireme ry’uburezi koko. Hari n’ubushakashatsi bwigeze bukorwa bugaragaza ko amafaranga umwarimu ahembwa adashobora kuyamarana ibyumweru bibiri akiri mu mufuka we, ibindi byumweru bibiri ubwo aba atunzwe n’iki?”

Akomeza avuga ko ubuke bw’umushahara wa mwarimu, butuma afatanya akazi ko kwigisha no gushabika (shuguri cyangwa Business) kugirango abone uko abaho, ireme ry’uburezi rikahazaharira.

‘Ihindagurika ry’imfashanyigisho ryica ireme ry’uburezi...’

Vuguziga avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki zitandukanye hagamijwe ko uburezi bwagera kuri bose, inzira iracyari ndende.

Ati “Ubwo twakoraga iyi nyigo, abarimu batubwiye ko kuba imfashanyigisho ihora ihindagurika, ibitabo bihora bihindagurika bituma batabasha guha abana ubumenyi bwuzuye.”

Akomeza avuga ko nyuma y’ubu bushakashatsi icyo bagiye gukora ari ubuvugizi mu nzego zitandukanye, hagamijwe ko ireme ry’uburezi ryatera imbere, bityo umwana w’umunyarwanda akajya arangiza amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza afite ubumenyi bwamubashisha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

REFAC (Rwanda Eduction For All Coalition) igizwe n’amashyirahamwe 22, akaba afite intego yo guharanira ireme ry’uburezi.

Emma-marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages