00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuhwe z’Imana zomoye ibikomere bya Jenoside - Mgr Mbonyintege

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 April 2015 saa 12:03
Yasuwe :

Musenyeri Smaradge Mbonyintege, umuvugizi w’inama y’abepisikopi Gatorika mu Rwanda ashima uburyo Abanyarwanda bitabira ku Cyumweru cy’impuhwe z’Imana nka kimwe mu byabashije komora ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Tariki ya 19 Mata 2015, mu Ruhango hateraniye urujya n’uruza rw’Abanyarwanda baturutse imihanda yose baje gusenga kuri uwo munsi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Musenyeri Mbonyintege yavuze ko impuhwe z’Imana zagize akamaro gakomeye cyane, kuko zomoye ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba ku ruhande rw’abayikorewe, abayikoze n’abayigizemo uruhare.

Ibi bigaragarira mu buhamya butangwa n’abakize ibikomere bitandukanye ndetse n’umubare munini w’abitabira uyu munsi.

Ati “Uyu munsi wagize imbaraga mu Rwanda kubera amateka yacu. Ufite izindi mbaraga... mu Ruhango ni ingoro igamije komora ibikomere.”
Musenyeri Mbonyintege yavuze ko umunsi wo kuwa 19 Mata 2015 hari hitabiriye abantu basaga ibihumbi nka 80.

Mu butumwa Musenyeri Mbonyintege yagejeje kuri ibyo bihumbi by’abantu bari bitabiriye uwo munsi w’Impuhwe, yashisharije abakirisitu ko impuhwe ari ikintu kigaragara, bagombye kurangwa na cyo kandi bakagengwa na zo mu bikorwa bya buri munsi.

Yabasabye kandi kwiyambaza impuhwe z’Imana, zikabafasha kubana neza, kandi bakazishyira mu bikorwa baba abanyampuhwe nk’uko Imana ari Inyampuhwe, ikaba na Nyiribambe itinda kurakara kandi ikagira ubuntu.

Uyu mushumba yashimye uburyo uyu munsi witabiriwe n’abagamije gusenga, ati “Ntibaba bazanywe n’ibindi ngo basakuze, bari batuje, batanga ubuhamya byerekana ko ari abantu bafite amahoro bayashakira n’abandi.”

Muri iri sengesho kandi no ku yandi yagiye akorwa hari abavuga ko bakize indwara zitandukanye baba bafite uretse ko kubyemeza nka Kiliziya bisaba gukora amagenzura, bigatangirwa ubuhamya bikandikwa, dore ko ngo kuri uyu munsi haba hagamijwe gusenga.

Papa Yohani Pahulo wa II, Nka Papa wa mbere waje mu Rwanda mu mateka yarwo mu 1990, kuri iyi Paruwasi hari urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe rwa Ruhango rwamwitiriwe guhera tariki ya 1 Gicurasi 2011 ku munsi mukuru w’Impuhwe z’Imana ari na bwo yashyizwe mu rwego rw’abahire nyuma akagirwa umutagatifu, akaba n’umurinzi wa kabiri w’iyi ngoro kuko hari hasanzwe Mutagatifu Faustina nk’umurinzi wa mbere w’Ubutumwa bwayo.

Musenyeri Mbonyintege yabitangaje ku mugaragaro mu mwaka wa 2011 ko uru rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe ruragijwe uwo muhire.

Kuri iyi Paruwasi kandi hari n’urubuga rwamwitiriwe (Esplanade Saint Jean Paul II), harangijwe gushyirwa ishusho nini ye n’ameza matagatifu (Alitari) yaturirwaho igitambo cya Misa igihe cy’ingendo nyobokamana mu Rwanda.

Uyu munsi witabirwa n’urujya n’uruza rw’abantu baturutse mu Rwanda mu bihugu byo mu Karere ndetse n’ibya kure.

Igice kimwe cy'abari bahari
Ishusho ya Papa Yohani Pahulo wa II iri mu Ruhango
Ishusho nini ya Yezu Nyirimpihwe mu Ruhango
Ubwinshi bw'abitabira busaguka intebe bakitabaza ibitenge
Kigali: Bakoze umutambagira kuva kuri 12 hari umusaraba w'urwibutso rw'uko Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 yasuraga u Rwanda muri Nzeli 1990, kugera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga
Abashima Imana banatuye n'amatungo, babiri batanze inka 2 mu minsi yashize, ubu batuye n'intama

[email protected]

Twitter: NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages