Tariki ya 2-3 Gashyantare, yari itegerezanyijwe amatsiko ndetse abemerewe kwitabira uyu munsi wahariwe u Rwanda bamaze gutangira gusogongera ku byo bateguriwe bigamije kubafasha gusobanukirwa aho igihugu kigeze.
Abanyarwanda baturutse imihanda yose bakoraniye mu nyubako ya Gaylord National Resort, ahabera ibikorwa bitandukanye ibirimo ibiganiro bisobanura urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.
Jimmy Kanyambo, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Leeds mu Bwongereza yabwiye IGIHE ko kuza muri iki gikorwa bibafasha guhura nk’Abanyarwanda, bakamenya aho igihugu kigeze, ndetse bakanaboneraho kuganira n’abantu bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Uyu mugabo witabiriye Rwanda Day ya kane, yavuze ko ubu hari benshi bahinduye imyumvire ku byo batekerezaga ku Rwanda kubera iki gikorwa cya Rwanda Day.
Ati “Iyo duhuye n’umuntu utari nk’Umunyarwanda ushaka kumenya Rwanda Day nk’uko twagiye dutumira abantu bamwe twazanye [hari nk’abashyitsi twagiye tuvana mu Bwongereza] arakubaza ngo nsobanurira Rwanda Day ni iki? Uko uyisobanurira umuntu utayizi, mvuga ko ari ihuriro ry’Abanyarwanda bataba mu Rwanda, baba mu mahanga, bagerageza gukurikira ibibera mu Rwanda ku buryo na bo bashobora kubigiramo uruhare.
“Bishobora kugora cyane umuntu utaba inaha kugira ngo abone akamaro Rwanda Day igira. Njye ku giti cyanye Rwanda Day ihindura imyumvire ku bantu, kuko dusanzwe dufite abantu baba mu mahanga baheruka mu Rwanda kera, bazi amateka ya kera, bagifite ibitekerezo bigendera kuri ayo mateka, ariko kubera Rwanda day dufite abantu, n’uyu munsi abo twazanye harimo abantu bahinduwe na Rwanda Day baraza. Njye aho nturuka mfitemo nk’abantu bane bahinduwe na Rwanda Day ubwa mbere bari muri iyi kandi biteguye gutanga umusanzu wabo.”
Kanyambo yahamije ko muri Leeds bakora ku buryo bigisha indangagaciro z’Ubunyarwanda, “kuko kumenya aho uturuka bigufasha kumenya aho ujya.”
Ati “Rero twigisha indangagaciro abo tuyobora harimo umuco, kwigisha abana kubyina Kinyarwanda, kwiga guhamiriza, kubabwira amateka y’u Rwanda, no kwigisha abana kumenya aho baturuka kugira ngo bamenye abo bari bo.”
Yasobanuye ko muri Rwanda Day ababa mu mahanga bagezwaho aho igihugu kigeze na bo bagatanga ibitekerezo by’ibikwiye kogerwamo, bityo na bo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umuhanzi Kitoko Bibarwa umaze kwitabira Rwanda Day zirenga esheshatu, yabwiye IGIHE ko uru ari urubuga ruhuza abantu ku buryo ibyo bakora bishobora gutera imbere.
Ati “Icyo Rwanda Day yafashije ni uguhuza abantu, hariho ubuhamya butandukanye, hano mpahurira n’abantu benshi batandukanye nanjye nk’umuhanzi, bwa mbere nibaza ko hari benshi bambonye bwa mbere muri Rwanda Day ya mbere ya Chicago, urumva ku nyungu zanjye nahuye n’abantu baramenya, hari undi muntu na we wari ufite ubucuruzi baramumenye, hari undi muntu wari ufite ubuhamya bw’iterambere cyangwa se ibyo yagiye ahura na byo mu rugendo rwe mu buzima bwo hanze, na byo yaraje bamuha umwanya.”
“Si ibyo gusa haba harimo n’abayobozi bagerageza kutwereka aho igihugu cyavuye kugera aho kiri uyu munsi, bakatwereka inzira zose n’imigabo n’imigambi. Inyungu ni nyinshi mu by’ukuri mu buryo bw’imitekerereze ku muntu ubishaka.”
Abitabiriye bwa mbere biteguye kuhavana inyungu
Umunyeshuri uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza yitabiriye Rwanda Day atumiwe n’Abanyarwanda, yagiranye na bo ibiganiro ubwo yari ari gukora ubushakashatsi ku rugendo rw’ubwiyunge no kwiyubaka kw’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ati “Nararitswe na bagenzi banjye tubana mu Bwongereza, abenshi muri bo twagiranye ibiganiro ndi gukora ubushakashatsi bwanjye. Nakunze cyane Afurika ariko by’umwihariko u Rwanda kandi nibwira ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize ni ibintu by’indashyikirwa. Kuva mu mwijima wo mu 1994 ukagera ku rumuri rw’iterambere bigizwemo uruhare na Paul Kagame.”
“Mu by’ukuri ni nk’aho urugendo rwarangiye, hasigaye ibintu bike abantu bashobora gufatanya gukemura, kandi ntekereza ko Isi yose ubu izi u Rwanda n’ibyo abaturage barwo bashoboye, kandi ibyo ni byiza n’ubushakashatsi bwanjye ni cyo buri kwigaho mu buryo bwa gihanga.”
Uyu mugabo uheruka mu Rwanda mu 1999, iyi ni yo Rwanda Day ya mbere yitabiriye ariko ngo akurikirana iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize.
Mu bushakashatsi ari gukora ashaka “kumva Abanyarwanda n’ubuzima babayemo mu myaka 30 ishize, ntabwo nzibanda cyane ku nkuru zibabaje za Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo nshishikajwe n’inkuru z’icyizere, inkuru z’ubwiyunge n’ibyerekeye ukwiyubaka. Ibi ntibyigeze bigarukwaho cyane akenshi twumva abarokotse Jenoside, twumva abayikoze kandi izo nkuru ni ingenzi ariko nifuza ko n’izo nkuru zindi zitazimira.”
Ni mu gihe Jamm Naraval, Umuhinde ariko ufite ubwenegihugu bwa USA, kuva mu myaka 30 ishize akaba amaze imyaka ibiri akorera ubushabitsi mu Rwanda.
Uyu Muhinde ukubutse i Kigali muri ‘Rwanda-UK Summit’, yahisemo guhita yitabira Rwanda Day kugira ngo arusheho kumenya imico y’Abanyarwanda, guhura n’abashoramari n’ibindi.
Ati “Mfite ubucuruzi mu Rwanda, mfite ibigo by’iterambere [Development centers] muri Amerika, u Buhinde, no muri El Salvador, rero twashakaga no kwibanda kuri Afurika ni yo mpamvu twatangiriye mu Rwanda mu gihe cya Covid-19 ntitwabashije kuhaza ariko nyuma y’uko ingendo zikomorewe twaraje dutegura ibyo kuyifungura ku mugaragaro none ubu tumaze imyaka ibiri.”
“Ubu mfite ubucuruzi ku mugabane mushya. Numvise ko Rwanda Day igiye kuba, bivuze ko ndagira amahirwe yo kubona Abanyarwanda benshi bayitabiriye bavuye mu mahanga, ibi biramfasha gusobanukirwa imico yabo mu buryo bwisumbuyeho, ariko nanahakura n’abazaba abafatanyabikorwa kuko iyo umuntu agitangira ubushabitsi, haba hari impamvu ebyiri zirimo kwinjiza amafaranga no kugirira akamaro umuryango mugari ubu rero ndi aha kubw’izo mpamvu zombi.”
Yahamije ko buri nama yitabiriye ahakura abantu bashya bashobora gufatanya mu rugendo rw’ishoramari, ibimuha icyizero cy’uko n’aha hari abazahava.
Naraval avuga ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe yo gutera imbere kandi kuwukoreramo ubucuruzi bikaba byoroshye ariko mu Rwanda bikaba agahebuzo kubera umutekano n’ubuyobozi bwiza buhari.
Ati “Muri Afurika gukora ubucuruzi biroroshye, mu Rwanda hari umutekano, mufite umukuru w’igihugu ushyigikiye ubucuruzi kandi akora ku buryo ibigo by’ubucuruzi bije gukorera mu Rwanda bikora bidahuye n’ikibazo na kimwe. Ni yo mpamvu nahaje kandi nzahakorera igihe cyose.
Si abanyamahanga barimo abitabiriye bwa mbere gusa, no mu Banyarwanda barimo. Ndayisenga Gerard utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i New York, ni Rwanda Day ya mbere yitabiriye.
Ati “Inshuti zacu zitabiriye cyane, tuba twabasobanuriye ko Abanyarwanda bagira igihe cyo guhura bakaganira ku birebana n’u Rwanda nk’igihugu no mu karere duherereyemo. Tukababwira ibyiza by’u Rwanda noneho bakaza baje kwiyumvira no kwirebera ibyo Perezida wa Repubulika atugezaho.”
Uyu musore uheruka mu Rwanda mu 1994, yagize ati “Uyu munsi mbonye ari mwiza, ni ibyishimo byinshi cyane nabonye benewacu, abavandimwe no kuba nshaka kubona perezida watumye mpagarara kugeza iki gihe, Paul Kagame.”
“Mperuka mu Rwanda ndi umwana mutoya cyane, navuyeyo Jenoside igitangira kugeza iki gihe sindagarukayo nkaba ndi umwana umwe hano muri Amerika, nta muryango n’umwe mfite.”
Avuga ko ibintu nk’ibi byajya bikomeza bikabaho ku buryo abantu bahora bahura bakungurana ibitekerezo.
Rwanda Day ya 2024 ibaye nyuma y’imyaka ine itaba kubera icyorezo cya Covid-19. Iyaherukaga yabereye i Bonn mu Budage mu 2019.
Rwanda Day Imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.
Amafoto: Amafoto: Karirma Ngarambe




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!