Ku wa 4 Ukwakira 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo ko abo batangabuhamya bagomba kuza mu rukiko bagashinja Munyenyezi nyuma y’uko uyu mugore ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yari amaze kubisaba.
Ni ubusabe yatanze avuga ko byaba byiza abamushinja baje mu rukiko bakumvwa neza kugira ngo urubanza rwe rugende neza hatangwe ubutabera dore ko n’abamushinjura batangiye kumvwa.
Ubushinjacyaha bwo bwari bwanze icyifuzo cye buvuga ko atari ngombwa ko abamushinja baza mu rukiko imbere y’abacamanza n’imbaga y’abantu baje kumva urubanza.
Humura Rwanda Foundation yandikiye ibaruwa Urukiko Rwisumbuye rwa Huye irugaragariza ko itishimiye icyemezo cyo kuzana abatangabuhamya bashinja Munyenyezi mu ruhame kubera umutekano wabo.
Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Humura Rwanda Foundation, Kubwimana Nicolas, yavuze ko batewe impungenge n’ibibazo abatangabuhamya bashobora kugira.
Yagize ati “Dusanga guhamagaza abatangabuhamya bashinja mu ruhame cyangwa mu buryo ubwo ari bwo bwose cyane ko abahamagazwa bafitanye isano ya hafi y’abishwe batarabasha gushyingura mu cyubahiro tubagomba muri iyi myaka 28 kandi abishe bazi neza aho babajugunye, turasanga byaba ari agashinyaguro kabakorerwa mu ruhame ku butaka bw’u Rwanda nta n’uburyo urukiko rwateganyije rwo kubakurikirana igihe bahungabana bakiri mu rukiko cyangwa bageze mu ngo zabo, dusanga hari imbogamizi ziteye inkeke gukomeza kwerekana imyirondoro y’abatangabuhamya bashinja.”
Yakomeje agira ati “Dufite impungenge cyane k’umutekano w’abatangabuhamya bashinja uregwa Madame Munyenyezi Beatrice ko bazahohoterwa nyuma yo gutanga ubuhamya cyangwa imyirondoro yatangazwa, tugasaba y’uko batahamagazwa imbonankubone ahubwo hagakoreshwa inyandiko zakusanyijwe n’urwego rw’ubugenzacyaha n’ubushinja cyaha.”
Aganira na IGIHE yavuze ko bifuza ko abatangabumya bumvwa mu muhezo nta bandi bantu bahari usibye ababuranyi.
Ibuka yasabye umutekano w’abatangabuhamya
Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Nkuranga Egide, yabwiye IGIHE ko icyemezo cyafashwe n’urukiko cyo kuzana abatangabuhamya bashinja Munyenyezi mu rukiko batacyishimiye.
Yavuze ko kuzana abo batangabuhamya ari ugushyira mu kaga ubuzima bwabo kandi rimwe na rimwe bashobora kuvuga baziga kubera ibintu bikomeye bazi babonye, kugira ngo barengere umutekano wabo.
Ati “Ubwo rero niyo mpamvu twari twasabye ko ubushinjacyaha bwabegera bakabuha amakuru yose ashoboka ariko umuntu avuze ati ‘njyewe sinshaka kugaragara’ nabo bakabyubahiriza. Uwahitamo ko yaza nta kibazo ariko nibura uvuze ko adashaka kugaragara nabyo bakabyubahiriza.”
Yakomeje avuga ko Urukiko rushobora no kumva abatangabuhamya mu muhezo.
Ati “Niyo abunganira Munyenyezi baba bahari na Munyenyezi ahari n’urukiko ariko bitari muri rubanda abantu bose bahari n’abanyamakuru.”
Yatanze urugero ku muntu wafashwe ku ngufu muri Jenoside, avuga ko kumuzana mu ruhame ngo atange ubuhamya atari ibintu byiza.
Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu.
Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urubanza rwe ruzakomeza ku wa 13 Ukwakira 2022 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Inkuru wasoma: Munyenyezi Béatrice yasabye ko mu rukiko haza abatangabuhamya bamushinja



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!