00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 October 2023 saa 09:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko hakiri imbogamizi ikomeye ku kubona ubushobozi mu kubungabunga imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, ubwo yaganirizaga Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ku mibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, serivisi bahabwa na gahunda yo kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside.

Bimwe mu byo abantu by’umwihariko urubyiruko baba bafitiye amatsiko ni ukubona imibiri y’abishwe, amafoto, ibikoresho byifashishwaga n’uko byakoreshwaga nk’ibimenyetso simusiga by’ibyabaye.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko hakiri icyuho cy’ubushobozi bwo kubungabunga imibiri y’abishwe muri Jenoside by’igihe kirekire.

Ati “Uko tubibona nta bushobozi dufite bwo kuzabika imibiri y’abazize Jenoside ku buryo buhoraho igihe cyose, hari aho izageza igasaza n’ubu imwe imaze gusaza. N’impuguke twagiye twifashisha, hari nk’ibyo twagerageje i Murambi dufatanyije n’Abadage. Hari imibiri igera kuri 22 iri gukorerwaho igerageza ariko na bo batwizeza ko ikurwamo amazi n’ibituma yangirika byose, ariko bakatwizeza ko mu myaka 50 idashobora kuzaba ikiriho.”

Yagaragaje ko nubwo imibiri ari ibimenyetso byivugira ku ikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, aho ikigaragara mu nzibutso hakwiye gutangira gutekerezwa ku buryo bwo kuyishyingura.

Ati “Kuyibika mu buryo bw’iteka ntibikunda. Mu rwego rw’amateka imibiri ni ibimenyetso byivugira by’uburyo Jenoside yakozwe, ariko dukwiye gutekereza, kureba uburyo imwe n’imwe yagenda ishyingurwa.”

Yavuze ko ikigomba gukorwa ari ugushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika iyo mibiri ku buryo abahasura bazajya babasha kuyibona mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko ari byo byaramba igihe kirekire.

Ati “Icyo twatangiye gukora mu buryo bwo kubika amateka ni ukuyifotora ikabikwa mu buryo bw’amashusho n’amafoto na bya bimenyetso biri ku nzibutso, ku buryo mu gushyira amateka ku nzibutso z’uturere iyo mibiri ibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga yashyirwa mu nzibutso.”

Ibyo bizajyana kandi no guhugura abakozi ku kugira ubumenyi bwo gutangira gusobanurira abantu akamaro n’impamvu zo gushyingura iyo mibiri yagaragazwaga nk’ikimenyetso.

Ati “Nubwo bitakorerwa rimwe hakajya hagenda harebwa uko igenda yangirika igashyingurwa buhoro buhoro kugeza igihe tubirangirije. Mu cyerekezo tubona ntitwavuga tuti tuzayibika imyaka ingana iki? Ni ukureba uko yashyingurwa.”

Uretse imibiri ariko kandi hari na bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu kwica Abatutsi muri Jenoside n’imyenda y’abishwe nabyo bigomba kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

MINUBUMWE kandi yagaragaje ko hashyizweho gahunda yo gukusanya ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye ngo buzabashe kubungwabungwa.

Ati “Ubu gahunda dufite ni uko ahantu habaye igikorwa cyo kwibuka uturere dufata ubuhamya n’ibikorwa byahabereye bugashyikirizwa MINUBUMWE. Tumaze kugira ubuhamya 600 n’ubw’abasaza n’abakecuru b’intwaza.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragarije Abadepite ko hari zimwe mu mbogamizi ku bijyanye no kubungabunga imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk'ikimenyetso cy'amateka nyakuri

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubungabunga imibiri rigaragaza ko yamara imyaka 50 gusa

U Rwanda ruri gufatanya n’Ikigo cyita ku buzima (Institute for Legal Medicine) cyo muri Kaminuza yigisha iby’ubuzima (University Medical Center) iherereye i Hamburg mu Budage n’abahanga bo muri kigo gishinzwe gukurikirana ibisigaratongo cya Lower Saxony Service for Cultural Heritage giherereye i Hannover mu bushakashatsi bwo kubika imibiri by’igihe kirekire.

Bwatangiye mu 2010 bukorerwa mu nzibutso zose zo ku rwego rw’igihugu, aho hafatwaga ibipimo bijyanye n’imibiri ihari, imiterere yayo n’ibindi, havamo umwanzuro ko yabungwabungwa ndetse hagurwa n’ibikoresho birimo nka laboratwari igendanwa.

Ni laboratwari irimo ibikoresho bitandukanye nka za microscopes, imashini zikoreshwa mu gupima ibisigaratongo, cameras zabugenewe zikoreshwa mu gufotora amafoto y’ibimenyetso bya gihanga n’ibindi bifasha kumenya igitsina cy’uwishwe, imyaka yari afite, kumenya icyamwishe n’ibindi.

Hari nk’imibiri ubwo Jenoside yari ikimara ikimara guhagarikwa, yabonywe yari ikiri uko yari imeze umuntu yicwa, aho wabashaga kubona uruhu, imikaya, umusatsi ku buryo itari yarangiritse cyane.

Yashyizweho ishwagara nk’uburyo bwihuse bwo kuyibungabunga no kurinda ko yakwangirika, kuri ubu imyinshi iri mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe no mu Rwibutso rwa Kibeho rw’i Nyaruguru.

Kuri ubu hari gukorwa igeragezwa ryo kureba ko iyo mibiri yakomeza kubungwabungwa aho hafashwe 22 yagombaga kugeragerezwaho ubwo bushakashatsi.

Kugeza ubu ngo ubu bushakashatsi buri gutanga igisubizo cyiza kuko hamaze kugaragara ko iyo mibiri yatunganyijwe igakurwaho ishwagara itangirika ndetse n’ibipimo batangiriyeho kuri ubu bitahindutse nubwo Dr Bizimana agaragaza ko izi mpuguke zerekanye ko mu myaka 50 na yo yazangirika.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni imwe muri Jenoside zabayeho ku Isi kuri ubu zifite ibimenyetso bifatika aho ushobora kujya mu rwibutso ukabona umuhoro cyangwa ifuni abicanyi bakoresheje, ukabona umubiri wabonywe ukiri wose, ibigoranye kuboneka mu nzibutso z’izindi jenoside zabayeho.

Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bahawe ishusho y'uko buhagaze mbere yo kwerekeza mu baturage

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages