00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi 1500 z’Abanyekongo ziba mu Rwanda zemerewe gutuzwa muri Amerika

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 31 December 2013 saa 08:52
Yasuwe :

Impunzi zigera ku 1500 z’abanyekongo baba muri zimwe mu nkambi zibacumbikiye mu Rwanda, zamaze kwemererwa gutuzwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM: International Organization for Migration) utangaza ko wamaze gushakira ubuhungiro impunzi z’abanyekongo baba mu Rwanda, bagera nibura ku 1500, bakazajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi kandi bikaba byaremejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.
Nk’uko tubikesha Umuryango (…)

Impunzi zigera ku 1500 z’abanyekongo baba muri zimwe mu nkambi zibacumbikiye mu Rwanda, zamaze kwemererwa gutuzwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM: International Organization for Migration) utangaza ko wamaze gushakira ubuhungiro impunzi z’abanyekongo baba mu Rwanda, bagera nibura ku 1500, bakazajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi kandi bikaba byaremejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.

Nk’uko tubikesha Umuryango mpuzamahanga witwa ku bimukira, buri mwaka ufasha impunzi nyinshi kubona ubuhungiro mu bihugu biri kure y’ibyo bafashemo ubuhungiro mbere. Ibyo bikaba bifasha abavuye mu bihugu byabo batifuza kongera kubisubiramo, rimwe na rimwe bafite ubwoba ko bashobora guhura n’ingorane cyangwa se hakagira ibihano bahabwa.

Nyiramahoro Tuyisenge atangaza ko impunzi z’abanyekongo zigera kuri 600 zamaze kwitegura kujyanwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ubu Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira ukaba ukurikirana ibijyanye n’ubuzima bwabo.

Nyiramahoro yakomeje avuga ko ubuzima bwo mu buhungiro butoroshye cyane cyane ku bana. Agira ati “Ntibyoroshye gutegura ibiryo bijyanye n’ubuzima bw’umwana, kandi n’ubuzima bwo kuba mu ihema ntibuba bworoshye akenshi bukururira abana indwara zikomeye. Nishimiye kujya gutura muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ndizera ko ho ubuzima ari bwiza, kandi n’abana banjye bazashobora kwiga nta ngorane.

Hashize imyaka igera kuri 17 u Rwanda rwakira impunzi z’abanyekongo bahunga umutekano muke mu gihugu cyabo. Muri abo bahunze harimo n’igice kimwe cy’abahoze ari abarwanyi ba M23, bacumbikiwe mu karere ka Ngoma.

Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika iha inkunga Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi, mu gutegura ibijyanye n’ubuzima ndetse n’ingendo ku bemerewe ubuhungiro.

Ntawukuriryayo Frederick ushinzwe imenyekanisha n’itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko ibijyanye no kwimura izo mpunzi zijyanwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bikorwa hagati y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) na Leta zunze ubumwe za Amerika, bikazamenyashwa Guverinoma y’u Rwanda bimaze kwemezwa. Yongeraho ibijyanye n’abazagenda, babifashamo n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kugira bamenye neza niba koko abo bagiye kujyanwa ari abanyekongo babaga mu nkambi zo mu Rwanda koko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages