00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi 18 zari muri RDC, zagaragaje icyifuzo cyo gutaha mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 February 2018 saa 01:12
Yasuwe :

Impunzi 18 z’abanyarwanda zabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Kisenge zatangaje ko zifuza gusubira mu gihugu cyazo nyuma y’imyaka myinshi mu buhungiro.

Izi mpunzi zavuye mu gace ka Kisenge zerekeza i Lubumbashi kuri iki Cyumweru. Radio Okapi yatangaje ko izo mpunzi zavuze ko zifuza gutahuka mu gihugu cyazo nyuma y’imyaka myinshi ziba mu Ntara ya Lualaba ahitwa Kisenge.

Ku ikubitiro impunzi 39 nizo zari zagaragaje icyifuzo cyo gutahuka, ariko 18 gusa nizo ziza gufashwa gutaha n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rifatanyije n’Ubuyobozi bw’Intara ya Lualaba.

Abandi 21 batatashye bahisemo kuba bagumye muri Congo ku mpamvu zitandukanye. Bamwe banze guhungabanya amasomo y’abana babo, abandi bafite imirima ihinzemo imyaka bategereje ko igihe cy’isarura kigera ngo babone gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gutahuka.

Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 yarangiranye na tariki 31 Ukuboza 2017, icyo gihe Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (Midimar), yatangaje ko icyo cyemezo cyasize Abanyarwanda bagera ku 16 000 bambuwe ubuhunzi.

Uwo mwanzuro wari usobanuye ko bakuririweho imfashanyo bahabwaga, bamburwa uburenganzira nk’impunzi ndetse ibihugu bibacumbikiye bisigarana uburenganzira bwo kubafata nk’ababibamo bitemewe n’amategeko.

Ibihugu bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda nka Congo Brazaville, Zambia, Mozambique n’ibindi, byamaze gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi ndetse Abanyarwanda bakomeje gushakisha uburyo bwatuma bubahiriza amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages