00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi z’Abanyarwanda 145 zasezeye ku mashyamba ya Congo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 28 February 2017 saa 07:51
Yasuwe :

Impunzi z’Abanyarwanda 145 ziganjemo abagore n’abana batahutse bavuye mu bice dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba baturutse mu bice bya Karehe, Masisi na Shabunda bageze mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza u Rwanda na Congo.

Aba banyarwanda bavuga ko akenshi bahohoterwa na bamwe mu baturage bo muri RDC ariko hakaba n’abandi bababwira ko mu Rwanda nta mahoro ahari, bitandukanye n’ibyo basanze.

Habiyaremye Modeste uri mu bahungutse yagize ati “Najye mvuye muri Shabunda ariko nta makuru nakundaga kubona kuko nabaga mu ishyamba. Twumvaga bavuga ko abantu batashye babica ariko nyuma yo gucyura umugore, yambwiye ko mu Rwanda ari amahoro, mpita nza Uvira, nshakisha amakuru, ubu nibwo natashye.”

Akimana Impaye Donata yunzemo ati “Nahunze 1994 duhungira i Mugunga ariko twahise twongera guhunga, njya hejuru mu mashyamba. Croix Rouge yarazaga ikatubwira ngo mu Rwanda ni amahoro ariko hakaba abantu batubwira ngo nidutaha bazatwica.”

Akomeza avuga ko yasanze mu Rwanda ari amahoro, akicuza impamvu amaze imyaka irenga 20, agasaba abandi Banyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka bakifatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

Haguma Ildephonse uyobora inkambi y’agateganyo ya Nyarushishi abatahutse bakiriwemo, yabasabye kwifatanya n’abandi kunga ubumwe.

Ati “Hari ababwiraga ko nimutaha bazabica ariko ntawe muzi watashye bakamwica. Ubu amahoro dufite tuyacyesha Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi. Abanyarwanda ubu twariyunze, abishe n’abiciwe, icyo tubasaba ni uko intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge, namwe murasabwa gutanga uwo musanzu, tukubaka u Rwanda twifuza; u Rwanda twifuza ni aho nta moko aturangwamo. Kandi tugafatanya gushaka iterambere. ”

Abahungutse bahawe ibyo kurya bizabatunga mu gihe cy’amezi atatu, barafotorwa kugira ngo bahabwe indangamuntu. Buri umwe anahabwa amadolari y’Amerika 250 ku muntu mukuru na 150 $ ku mwana.

Abanyarwanda barenga 100 bahungukiye rimwe bakirwa neza mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages