Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa,Xinhua, bivuga ko byavuganye na Komiseri ushinzwe impunzi muri Namibia, Nkrumah Mushelenga, agatangaza ko impunzi 2,354 zirimo Abanyarwanda 643 zaburiwe irengero, inzego zishinzwe umutekano zikaba ziri kubashakisha.
Mushelenga ngo yabitangaje kuwa kane, aho yavuze ko mu mpunzi zisaga 6,100 zabarirwaga muri kiriya gihugu, abagera kuri 2,354 inzego zibishinzwe zitazi aho baherereye.
Izi mpunzi kimwe n’ abari bagisaba ubuhungiro bivugwa ko bari baracumbikiwe mu nkambi ya Osire, iri mu bilometero 218 uvuye mu murwa mukuru Windhoek.
Abanyarwanda 643 muri 862 babarurwaga nk’ impunzi muri kiriya gihugu biravugwa ko babuze, mu gihe 8 muri 207 bakomoka muri Zimbabwe bashakaga ubuhungiro nabo aho baherereye hatazwi.
Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana, yatangarije KT Press ko ko atazi amakuru y’ ibura ry’ izi mpunzi.
Yagize ati “Dukeneye kumenya n’uburyo babuzemo, kubera ko bashobora kuba baragiye gahoro gahoro, bataraburiye rimwe.”
Umubare munini w’ impunzi utagaragaza ahantu uherereye ni Abanye-Congo 1219 mu 2 854 bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babaga muri Namibia ubariyemo impunzi n’ abari bagisaba ubuhungiro.
Komiseri Mushelenga yavuze ko kuba aba bantu batagaragaza aho bari biteye inkeke, ku buryo Polisi n’ izindi nzego nyubahiriza tegeko zigomba kubashakisha kugeza zibabonye zikabata muri yombi.
Mushelenga yakomeje avuga ko iyo umuntu yifuza kugenda atitwa impunzi, amategeko Namibia igenderaho afite uburyo abiteganya, umuntu akamburwa ubuhunzi akabona gusaba gutura mu gihugu.
Impunzi kimwe n’ abagisaba ubuhungiro muri Namibia, barimo abaturuka mu bihugu bitandukanye nka Somalia, Sudani y’ Epfo, Tanzania, Togo, Ukraine, Uganda, Burundi, Bangladesh, Cameroon, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Eritrea, Ethiopia, u Budage, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Mali na Nigeria.
Kuwa 30 Kamena 2013, u Rwanda rwakuyeho sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 1998, bityo uwari ukiri hanze y’igihugu yasabwe gushaka impapuro zimwemerera gutura, cyangwa agataha.



















TANGA IGITEKEREZO