{Imibare igaragaza ko impunzi zigera ku 5679 zatahutse mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2014, nyuma y’imyaka myinshi zari zimaze mu buhungiro.}

Abenshi mu batahutse bahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yahoo.

Abagera 4342 bakiriwe mu nkambi y’impunzi ya Nkamira bamaze igihe baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abandi 1219 binjiye mu gihugu banyuze mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

Impunzi 51 binjiriye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe,8 banyura ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Gatuna naho abandi 14 binjirira ku mupaka wa Rusumo.

Benshi batashye mu kwezi kwa Gicurasi, icyo gihe hatashye 633. Mu Kuboza umubare watangiye kugabanuka.

Muri Kanama umubare w’abatahuka wabaye muke kuko benshi bahisemo kujya mu nkambi ya Kisangani yagenewe kwakira abarwanyi ba FDLR bazaba bashyize intwaro hasi, n’imiryango yabo.