Bafite ibyapa byamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nayo magambo abigaragambya bari gusubiramo basaba ko bene wabo bari kwicwa Leta irebera, bahabwa ubutabera.
Hashize igihe gito Umuryango w'Abibumbye utanze umuburo ko nihatagira igikorwa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba Jenoside yibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.
Nduhuye Gatuku Salathiel ufite umuryango w'abantu icyenda, yavuze ko yahunze 2012 aturutse muri Kalehe. Icyo gihe leta ya Congo yari ibamereye nabi bahunga bakiza amagara yabo. Abasirikare ba Leta na FDLR ngo nibo babahigaga bashaka kubica.
Yagize ati “ Twaturutse muri Congo; hari abacu basigayeyo ariko nta mutekano bafite. Barimo baricwa abandi babayeho nabi. Twigaragambije tugira ngo tubyamagane kugira ngo niba bishoboka amahanga abyamagane atabare kuko bigaragara ko ari Jenoside igiye gukorerwa abavuga Ikinyarwanda.”
Ubu ho ngo birarenze kuko barimo babakata imitwe, bajyana inka zabo ku buryo babayeho nabi.
Yakomeje agira ati “Leta ya Congo icyo ikora ni ukwica ariko amahanga yatesha. Hano ubuzima bumeze neza gahoro ariko burya iyo utari iwanyu ntabwo biba bimeze neza.”
Nikuze Zibiya yagize ati “ Twaje baduteye, interahamwe ziradutera abandi barabica, baranadutwikira twe turahunga. Abo twasizeyo nabo babamaze nta n'abo tuzasanga. Navukiye muri Congo none dore nsaziye aha mu buhungiro, mu Rwanda nahamenye ari uko mpahungiye. Turasaba gutaha.”
Perezida wa komite y'inkambi y’impunzi ya Kigeme, Munyakarambi Sebutozi Edison, yavuze ko icyabateye kwigaragambya ari uko bamaze iminsi babona ubwicanyi bukorerwa muri Congo, itotezwa, iyicarubozo n'ibindi bikorerwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, Congo ikarebera bicwa na FDLR kandi ariyo bahunze.
Yongeyeho ati “Ikindi turambiwe kuba mu nkambi, turashaka kuba iwacu. Umututsi muri Congo ntabwo ari umwenegihugu, Umututsi ntacyo aricyo, kugirirwa nabi ntacyo bivuze. Aha mpamaze imyaka icumi, turi muri ubu buzima aho kugira ngo Congo idushakire amahoro n'imiryango mpuzamahanga bakarebera. Biri mu byatumye duhaguruka ngo tubabwire ko turambiwe uko kurebera, gutabara barabishoboye.”
“Mu minsi yashize muri 2019 twasuwe n'itsinda ryari rihagarariwe na Gen Delphin Kahimbi atubwira ko Tshisekedi amutumye kubwira impunzi z'abanye-Congo ziri mu Rwanda ko igihe kigeze ngo bamenye ko abazirikana, nkayoberwa ukuntu ubutumwa yaduhaye icyo gihe atongeye kubusubiramo. Turasaba ibintu bitatu. Turasaba ambasade ya Congo mu Rwanda kuza ikadusura ikamenya akababaro kacu, icya kabiri turasaba gutaha, icya gatatu dukeneye uburenganzira bwacu nk'abandi baturage bose.”
Dusabimana Furaha uvuka muri Kalehe muri Kivu y'Amajyepfo yagize ati “Igihe nagakuze, nakuriye mu buhunzi kugeza iyi saha sinzi icyo umututsi azira, biratubabaza. Niba hari n'ideni dufite twaba twaravukanye bazabitubwire tubimenye twiyambaze abatwishyurira ariko tureke kwica urubozo kuriya.”
“Turasaba uburenganzira bwa muntu. Benewacu basigaye muri RDC bamerewe nabi, bari kwicwa urubozo, abandi bari kubaca ibihanga. Benewacu mperutse kubabona babishe imirambo iri hasi, sinibaza icyo bazize. Hari musaza wanjye na mukuru wanjye, abana be babajugunye mu mugezi. Nabonye ibihanga.”
U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 75 z'abanye-Congo ziganjemo izihamaze imyaka isaga 25.





















Ibitekerezo 0