00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi z’abanyekongo ziyemeje guharanira gutahuka ngo kuko nta heza nk’iwabo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 May 2015 saa 10:21
Yasuwe :

Impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda zongeye kwiyemeza guharanira icyatuma zitahuka ngo kuko nta heza nk’iwabo nk’uko babyibukijwe mu muhango wo kwibuka abatutsi b’abanyekongo biciwe ahantu hatandukanye.

Ibyo babyiyemeje kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gicurasi, ubwo Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi zibukaga abavandimwe babo biciwe mu duce dutandukanye muri Congo (Mirangi, Ngungu, Mukoto/Monastere, Lubumbashi ahitwa Kalehe, i Bukavu mu Burasirazuba bushyira Amajyepfo, n’abaguye mu Rwanda mu nkambi ya Mudende no mu Burundi mu nkambi ya Gatumba, abenshi muri bo bakaba barishwe n’abari abaturanyi babo.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’inkambi ya Gihembe, Nsanzimfura Rwisumbura yagarutse ku mateka y’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, avuga ko batarahunga babaga muri Congo ku butaka bwa basogokuru n’abasogokuruza babayeho mu buryo bwiza batunga bagatunganirwa, aboneraho gusaba guharanira gusubira iwabo.

Ati : «Twe tukiriho tugomba guharanira icyatuma dutaha mu gihugu cyatubyaye kuko ntaheza nk’iwacu. Intego ni iyi, twige dukore twibuka iwacu aho twaba turi hose, ni byo bizaduhesha agaciro, akarengane n’agashinyaguro bizagira iherezo. Ushobora kwirukana umuntu mu gihugu cye ariko ntushobora kwirukana igihugu mu mutima we.»

Yakomeje agira ati : «Mu 1994 Interahamwe na EX-FAR bamaze gutsindwa na RPF inkotanyi bambutse umupaka bahungira mu cyahoze ari Zaire, ubu ari cyo Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Abo bicanyi bakomeje umugambi wabo mubisha wo gutsemba inyoko Tutsi. Bamwe muri twe barishwe, abandi tunyagwa ibyacu, bamwe mu bagore n’abakobwa bacu bafashwe ku ngufu. »

Umuyobozi w’inkambi yasoje ijambo rye ashimira abayobozi b’u Rwanda babahaye ubuhingiro n’umutekano bakaba bibuka bisanzuye.

Rwisumbura yasoje agira ati : «Turasaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) gushaka amahoro n’umutekano muri Congo Ikanirukana imitwe yitwaje intwaro yahagize indiri ari yo interahamwe, ADF NALU n’ahandi, turasaba kandi Triparitite (U Rwanda, DRC, UN) kudushakira umutekano, no kudufasha gutaha».

Uwo muhango witabiriwe n’Impunzi ubwazo, Abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye bikikije inkambi, hari abaturutse mu mashuri makuru na Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, imiryango nterankunga (ADRA, ARC, Plan Rwanda n’abandi).

Icyo gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kuzirikana no kwibuka Abatutsi b’Abanyekongo bishwe, rwazengurutse inkambi ya Gihembe ifite ubuso bungana na hegitari 36, nyuma y’urugendo abitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka.

Haba mu buhamya bwatanzwe, Imivugo n’indirimbo zaririmbwe byose byagarutse ku cyatumye bahunga, ubuzima bubi barimo, kuba batabasha gushyingura ababo mu cyubahiro kuko benshi bajugunywe mu misozi, bakaba basabye u Rwanda n’amahanga kubafasha mu gusubira iwabo muri Congo.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo kwibuka mu nkambi ya Gihembe Ndahiriwe Kayogera Innocent mu ijambo rye yagarutse ku mpamvu ituma bibuka, ibyo babamaze gukora n’ibibazo bagihura na byo.

Ndahiriwe yagize ati: “Tumaze imyaka 12 twibuka abacu batuvuyemo, kubikuba ni uburyo bwiza bwo kubasubiza agaciro bambuwe no kwibutsa umuryango mpuzamahanga gukurikirana no guhana abadukoreye ubwicanyi.”

Uyu muyobozi yavuze ko Impunzi z’Abanyekongo muri rusange zibayeho mu buzima bubi ariko by’umwihariko abasizwe iheru heru n’ubu bwicanyi bakaba bariho mu buzima bubi butagira gifasha.

Ndahiriwe yakomeje avuga ko bagira agahinda iyo babona aho ababo biciwe bakanahashyingurwa harabaye ibisambu, bakaba bifuza ko igihugu cy’u Rwanda cyibacumbikiye n’imiryango Mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bwa Muntu n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR ko babafasha hakubakwa urwibutso.

Rwanyonga David, Uhagarariye MIDMAR mu nkambi ya Gihembe, mu ijambo rye yashimye uburyo impunzi z’Abanyekongo zateguye iyi gahunga yo kwibuka abavandimwe babo bishwe.

Rwanyonga yabwiye izi mpunzi ko ibisubizo by’ibibazo byabo biri mu maboko yabo, akaba yababwiye ko ibyifuzo impunzi zatanze birimo gushakirwa urwibutso, gufashwa gusubizwa muri Congo n’ibindi ibyo bashoboye bazabikora n’ibyo badashoboye akaba yabemereye ko azabakorera ubuvugizi.

Rwanyonga yagize ati : «Ibyo mwadusabye twabyumvise, ibyo dushoboye gukora tuzabikora, ibyo dusaba abandi tuzabakorera ubuvugizi, ikindi kandi ndashimira abateguye iki gikorwa, ubunaribonye n’ubuhanga babiteguranye”.

Kwibuka Abatutsi b’Abanyekongo byitabiriwe n’abantu benshi cyane mu nkambi ya Gihembe, uyu muhango ukaba wanabereye muri Amerika, Canada, Uganda, Ethiopia n’ahandi hari Impunzi z’Abanyekongo, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “TWIBUKA KU NSHURO YA 12 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, DUFATANYA GUHARANIRA UBUTABERA NO NO GUTAHA”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages