00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi z’Abarundi ntizorohewe n’ibibazo by’urusobe biri mu nkambi ya Mahama

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 25 May 2015 saa 08:00
Yasuwe :

Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe ziratangaza ko kubura amazi, inkwi zo gutekesha, kudahabwa ibikoresho by’isuku, ibiribwa bike n’ubuvuzi budahagije bikomeje kuba inzitizi ikomeye cyane mu mibereho yazo.

Nzogibwami Tharcisse, umwe muri izo mpunzi, waturutse muri Komini Bugabira, Intara ya Kirundo yatangarije IGIHE ko ibibazo byo kubura amazi n’inkwi bishobora gutuma bamara iminsi igera kuri ine batararya.

Yagize ati “Nk’ubu naje saa kumi za mugitondo kuvoma, bigeze saa saba ntarayabona, ni umunsi wa gatatu nsubirayo ntavomye, inzara igiye kunyica kuko nabuze amazi yo gutekesha. Tekereza nawe kuguha inkwi 3 muri umuryango w’abantu batanu kandi ngo zimare ukwezi, ntabwo bishoboka pe, twabuze uko duteka ibigori n’ibishyimbo baduhaye.”

Imibereho mibi ituma barwaragurika ariko umubare w'abaganga ntujyanye na gato n'uw'ababakenera

Izi mpunzi zivuga ko uretse isafuriya imwe zahawe n’ikivomesho, nta bikoresho by’isuku nk’ibasi cyangwa indobo bahawe, dore ko n’isabune imwe baheruka bayiherewe aho bakiriwe bwa mbere bakinjira mu Rwanda.

Mukankusi M. Jeanne yatangarije IGIHE ko amaze hafi ukwezi mu nkambi ya Mahama atarikoza amazi.

Yagize ati “Nageze aha kuwa 22 Mata, sinzi uko koga no gufura bimera, nabuze amazi, isabune, ibikoresho byo gukoreramo isuku. Ababishoboye bogera cyangwa bagafurira mu isafuriya batekamo.”

Muri iyi nkambi kandi izi mpunzi zinubira ubuvuzi zihabwa kuko umubare w’abaganga bahari ari muto ugereranyije n’abarwayi baba bakeneye kuvurwa. Zivuga ko hari nk’umara iminsi itatu atavuwe.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) batanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye by’impunzi.

Bavuga ko ku kigero mpuzamahanga buri mpunzi igenerwa litiro 15 z’amazi ku munsi ariko haboneka 10 bitewe n’uko umushinga World Vision uyatanga uyakura kure mu birometero 27.

MIDIMAR ikizeza ko mu byumweru bibiri iki kibazo kizaba cyakemutse kuko uyu mushinga watangiye gucukura ngo haboneke amazi yo mu butaka.

Igitonyanga cyinubirwaga ubu kibona umugabo kigasiba undi

Umuyobozi w’inkambi Musoni J.Damascene arashishikariza impunzi kuronderereza inkwi bahabwa.

Yagize ati “Nibagerageze baronderereze duke bahabwa. Twamaze kubona ko igipimo cy’inkwi zahabwaga ari gike, kizongerwa kuko byamaze kugaragara ko ari ikibazo.”

Yongeraho ko barimo kuganira n’umushinga ushinzwe ubuvuzi ngo harebwe uko abaganga bakongerwa. Ikindi ni ukuganira n’abafatanyabikorwa kugirango nibura bitarenze kuwa kabiri izi mpunzi zibe zabonye ibikoresho by’isuku bitandukanye.

Kuwa Gatanu tariki 22 Gicurasi mu ruzinduko Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bagiriye mu nkambi ya Mahama, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango muri Uganda, Hon. Shem Bageine yavuze ko bimwe mu bibazo basanze muri iyi nkambi harimo iby’ubuzima, imirire, n’ibindi ariko bagiye gukora ubuvugizi bigakemuka.

Inkambi ya mahama icumbikiwemo impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 23, zahageze kuva muri Mata 2015.

Cyprien Niyomwungeri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages