00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi z’abarundi zashimye Polisi y’u Rwanda yabakijije ihohoterwa n’ubuharike

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 22 August 2015 saa 11:39
Yasuwe :

Impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama zirashima kuba muri iyi nkambi polisi y’u Rwanda yarahafunguye ishami ribacungira umutekano, rikanakurikirana ababa bakoze ibyaha bitandukanye, ibyo ngo byagabanyije ihohoterwa n’ubuharike muri iyo nkambi.

Bamwe muri izo mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zatangarije IGIHE ko mu minsi yashize bari babangamiwe n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’ikibazo cy’ubuharike bwaterwaga ahanini n’ubukene.

Bakomeza bavuga hari nubwo abagabo bafite amafaranga muri iyi nkambi bayashukisha abandi bagore cyangwa abandi bakobwa b’abangavu bakabasambanya bigateza amakimbirane mu miryango.

Uwimana Jeannette, umwe mu mpunzi z’abarundi muri iyo nkambi yemeza ko ubu nta mugabo ugikubita umugore bitewe ni uko baba bafite ubwoba ko bahita bafungwa.

Ati ”Abagore bari bafashwe nabi, abagabo bagata abagore babo cyangwa abagore bakajya gushaka abandi bagabo kubera ubukene, hari n’abandi bakubitwaga buri munsi, ariko kuva aho polisi itangiye gukorera muri iyi nkambi, ibi byose byaraganutse.“

Mu nkambi ya Mahama, abagore baruta kure abagabo ubwinshi

Undi murundi uba mu nkambi ya Mahama, Niyongabo Gilbert, avuga ko abagabo bataga abagore babo bitewe n’uko hari umubare mwinshi w’abagore bari muri iyo nkambi bamwe batandukanye n’abagabo babo, abandi ugasanga nta n’abo bigeze, kandi bakaba bafite ubukene, bakaba ari bo basanga bakabashukisha amafaranga.

Yagize ati ”Kubera abagore benshi babayeho mu buzima bwa gihunzi bashukishwa amafaranga bigatuma abagabo bayafite bashaka abandi bagore bagasiga abo bari basanzwe babanye, ariko ubu ibyo byose byatangiye kugabanuka.“

Pasiteri Ukwibishatse Bosco uhagarariye izi mpunzi z’Abarundi ziri muri iyo nkambi ya mahama na we yemeza ko kuva aho polisi y’u Rwanda itangiye gukorera muri iyi nkambi ngo ibyaha byahakorerwaga byaganutse.

Ati ”Turashima cyane polisi y’u Rwanda kuko mbere abayobozi twagorwaga no kuba twahana abanyabyaha cyangwa ngo dukumire ibyaha hakiri kare.“

Ukwibishatse akomeza avuga ko ibyaha byagaragaraga mbere muri iyi nkambi harimo ibyaha byo kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, amakimbirane mu ngo aturuka kubukene ndetse n’ubuharike.

Polisi y’u Rwanda yafunguye sitasiyo ya polisi muri iyi nkambi ya Mahama, aho ifasha impunzi z’Abarundi muri gahunda zitandukanye harimo ubujyanama, guhana abanyabyaha ndetse no kubacungira umutekano.

Kugeza ubu muri iyo nkambi harimo impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 36 zahunze ibibazo cy’umutekano mu Burundi kuva ubwo Perezida Nkurunziza yemezwaga nk’umukandida wa CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu, aho abatavuga rumwe badakozwa ibya manda ye ya gatatu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages