00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana b’impunzi z’Abarundi barenga ibihumbi icumi bakingiwe imbasa n’iseru

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 25 May 2015 saa 10:14
Yasuwe :

Abana b’impunzi z’Abarundi bagera ku 10,242 bacumbikiwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba, bakingiwe imbasa n’iseru.

Iki gikorwa cy’iminsi ibiri cyatangijwe mu mpera z’icyi cyumweru gishize na Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), kigamije gukumira indwara z’ibyorezo mu mpunzi no mu banyarwanda babakiriye.

Kugeza ubu inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 23 muri zo 55% akaba ari abana. Uru rukingo rwahawe abana bagera ku 10,242 batarengeje imyaka 15.
Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Jean de Dieu Ngirabega, yavuze ko bishoboka ko indwara z’ibyorezo zibasira impunzi cyane akaba ariyo mpamvu iyi gahunda yo gukingira iba ikenewe.

Yagize ati “Mu bantu babaho mu buzima nk’ubu biba bishoboka cyane ko hagaragara indwara z’ibyorezo. Iki gikorwa ni uburyo bwo kuzikumira. Turitegura gukomeza gukora ibikorwa nk’ibi no ku zindi mpunzi zizaza kugirango twizere ko abaturage bose bafite ubuzima bwiza.’’

Umuyobozi wungirije uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Dr Oliver Petrovic, yavuze ko kugira umubare munini w’abana mu gace runaka utazi ko bakingiwe bishobora koroshya ikwirakwira ryihuse ry’indwara.

Yagize ati “Ni ukugerageza kwizera neza ko 100% by’abana bo mu nkambi ya Mahama bakingiye neza.’’

Umubyeyi witwa Marie Goretti Mukankundiye ufite abana batatu yavuze ko bibahaye icyizere ko abana babo barinzwe indwara zitandukanye.

Yagize ati “Duhura n’ibibazo byinshi mu nkambi, ariko ubu ikijyanye n’ubuzima tugiye gutuza nibura tuvuga ko abana bacu bakingiye.’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages