Ni icyifuzo yatanze ubwo Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwerane n’Umutekano yagiranaga ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, ku wa Kane, tariki ya 26 Ukwakira 2023.
Ibi biganiro byibanze ku kugenzura uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere igihugu.
Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko yabwiwe ikibazo cy’Abanyarwanda baba hanze ariko badafite ubwenegihugu.
Yatanze urugero aho mu 1975, Omar Bongo wari Perezida wa Gabon yasuye u Burundi n’u Rwanda haba ibiganiro byo gutwara abantu bajya gukorayo cyane ko iki gihugu gifite abaturage bake kandi hari imirimo myinshi.
Ati “Icyo gihe mu Burundi hagiye abize mu mashuri yo kubaza no mu Rwanda hari abagiye. Abo hari abantu babakomokaho batagira ibyangombwa, nta byangombwa bya Gabon bafite, Ambasade ntibazi.’’
“Icyo kibazo kiri no muri Mali na Sénégal. Hari Aba- Sénégalais barongoye Abanyarwandakazi hanyuma mu 1994 bagenda bahunze. Baba bashaka kubona ibyangombwa by’Abanyarwanda. Abo muri Mali basa n’abatagira ibyangombwa. Nibajije, niba igihugu cyemera ubwenegihugu bubiri, baza hano tukabaha ubwenegihugu, bakumva bari mu gihugu bafitanye amateka.’’
Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yarangiye ku wa 31 Ukuboza 2017.
Leta y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga mu bihugu byahungiyemo Abanyarwanda, ibasaba gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro cyangwa bagashaka ibyangombwa bibemerera kuba mu bihugu bahungiyemo mu gihe baba bashaka kuhaguma.
Ingingo ya Mbere y’amasezerano y’i Genève ivuga ko mu gihe icyatumye abantu bahunga kirangiye, abo bantu baba bagomba guhita basubira mu gihugu bakomotsemo.
Senateri Havugimana yavuze ko “Ubu nta mpunzi y’Umunyarwanda ikibaho. Icyo cyemezo cyakurikije amategeko.’’
Yagaragaje ko hari abo byagizeho ingaruka bari muri Zambia, Malawi batatashye ndetse ntibanasaba uburenganzira bwo kuba mu gihugu nk’impunzi. Sitati y’ubuhunzi yakuweho hari impunzi zizwi zigera ku 70.000.
Yakomeje ati “No muri Uganda, Tanzania, Mozambique barahari batakiri impunzi ariko badafite ibyangombwa.’’
Havugimana yibukije ko na we yabaye mu buhunzi aho we atari yemerewe gukandagira mu Rwanda.
Ati “Nari mfite icyangombwa cy’uko nemerewe kujya mu bihugu byose usibye u Rwanda. N’abana nabyariye mu mahanga bigenda gutyo. N’abo bana numva bishobotse byarangira, bakumva ko ari Abanyarwanda, bagahabwa ibyangombwa.’’
Senateri Uwizeyimana Evode na we yavuze hakwiye no gukorwa ubuvugizi ku bana bahejejwe hanze no kuba ababyeyi babo hari ibyo bakekwaho.
Ati “Abanyarwanda bagiye hanze mu bihe bitandukanye. Hari abagiye mu 1994, bafite n’ibyaha bahanirwa. Bahora babuza abana babo gutaha, babangisha igihugu. MINUBUMWE ijye kureba wa mwana wa colonel, wumva naza bazamufunga. Aba bantu kubera ubuhunzi hari abagize amahirwe yo kwiga neza, ariko akurana urwango rukomeye ku gihugu.’’
Yabwiye Gen (Rtd) Kabarebe ko na bo mu gihe bafataga icyemezo cyo guharanira uburenganzira bwabo byari kuba byarakozwe na kare.
Ati “Iyo abantu babashaka bakabaha uburenganzira bwanyu, ntimuba mwaraje kubarasa, simpamya ko baba bararindiriye ko muba abajenerali ngo mubarase.’’
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko igihugu cyafashe ingamba zitandukanye mu kurushaho kwegera Abanyarwanda baba mu mahanga no kurushaho kukibakundisha.
Ati “Leta y’u Rwanda ikora nk’imodoka imwe, ifite moteri, vitensi, amapine, byose bihuriza hamwe ikagenda. Ni ko cyashoboye kwihutisha iterambere ryacyo.’’
Yavuze ko hari benshi mu bahunze mu 1994 bamaze kwitabira gahunda za Leta. Ati “Natanga urugero aho muri Mozambique, abahunze mu 1994, bishyize hamwe n’abashoramari barimo Nyagahene bashyiraho sosiyete bahuriyeho.’’
Yagaragaje ko uko igihugu gitera imbere, abantu batandukanye bakibayemo bazifuza kugisubiramo.
Yavuze ko u Rwanda rwubaha ikiremwamuntu kandi Isi yose imaze kubimenya.
Ati “Niba ruvuga ruti aba bantu biroha mu mazi [bagana mu Bwongereza], nibaze mu Rwanda. Rufite umutima wagutse wo kwakira impunzi. Nta kuntu rero Umunyarwanda wagiye bizwi, yabura kugaruka. Abo bana bakomoka ku Banyarwanda bafashwa bakabona ibyangombwa mu gihugu cyabo.”
Yavuze ko hari abajya mu buhunzi bakabibonamo inyungu n’imibereho bakumva bakwigumira uko ndetse bigatuma n’abahunga bashobora kwiyongera.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!