Ni ubutumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi, byabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2023, mu Rwanda byizihirizwa mu Mujyi wa Kigali.
Ni ibirori byanitabiriwe Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda, Ndèye Aissatou Masseck Ndiaye, impunzi zaturutse mu nkambi zitandukanye zo mu gihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kwita ku buzima bw’impunzi, n’abandi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza uyu munsi igira iti ‘‘Icyizere cy’ejo hazaza kure y’imuhira’’.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko inkunga ziva mu mahanga zigenerwa impunzi zigenda zigabanuka, bityo hakaba hari gushyirwaho gahunda yo gufasha impunzi kwigira azisaba uruhare rwazo muri uru rugendo kuko zifitemo ubushobozi bwo kuzana impinduka nziza.
Ati ‘‘Ni urugendo nubwo rwose hakiri inkunga bahabwa, ariko uko igenda igabanuka tugenda twigisha kugira ngo bajyane n’iyo mitekerereze mishya yo kuvuga ko ashobora kwikorera ndetse akiteza imbere, agateza imbere abe, agateza imbere n’igihugu’’.
Ibi birori byabereyemo ibikorwa bitandukanye bamwe mu mpunzi bahabwa umwanya batanga ubuhamya bw’uko bageze mu Rwanda n’uko bamaze kwiteza imbere, ku bwo kudahezwa ku mahirwe afitwe n’abandi baturarwanda ndetse n’umuhate babishyiramo.
Munyaneza Jackson wahungiye mu Rwanda mu 2012 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatanze ubuhamya bw’uko yifuzaga kuba dogiteri yaba impunzi akagira ubwoba ko inzozi ze zirangiye, ariko ubu akaba ari kuzikozaho imitwe y’inkoki kuko agiye gusoreza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), asaba n’abandi kudacika intege.
Ati ‘‘Kenshi hari abizera ko impunzi zidashobora kugira imyanya myiza mu muryango mugari, ibyo si byo! Mwari muzi ko binashoboka ko impunzi iba dogiteri?’’
Munyaneza yagize amanota ya mbere asoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye akomereza amasomo muri UR nk’uko yabyifuzaga kuva kera, ubu ari gusoza mu cyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubuvuzi no kubaga (Medicine and Surgery).
Yibukije urubyiruko rw’impunzi n’abandi muri rusange ko kuba mu buhungiro bidasobanuye kureka inzozi zawe, abibutsa ko kugira intego n’umuhate biri mu bibabashisha kuzigira impamo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda, Ndèye Aissatou Masseck Ndiaye, na we yibukije abitabiriye ibi birori ko impunzi ari bantu nk’abandi kandi ko bashoboye, bityo ko umuryango mugari udakwiye kubarebera mu ndorerwamo y’ubuhunzi ahubwo ukwiye kubaha umwanya bakagira uruhare mu iterambere rusange.
Ati ‘‘Turabizi ko ikibazo cy’impunzi kitagiye kurangira ejo, reka turebe ku mahirwe ahari, ibihugu byashyizeho politiki zidufasha kubikora. Nabo ni ibiremwamuntu hari ibikorwa bagiramo uruhare, ni ukuri bifitemo ubushobozi bukenewe’’.
Aissatou kandi yavuze ko uburyo bwa mbere bwiza bwo kwita ku mpunzi ari ukugarura amahoro mu bihugu zaturutsemo byatekana zikabasha gusubira kuri gakondo zayo igihe zibishaka, asaba ibyo bihugu guhosha intambara n’ibindi byatumye abenegihugu babyo bahunga.
Kugeza ubu mu Rwanda hari impunzi 133.062 zaturutse mu bihugu bitandukanye, 61.3% zavuye muri RDC, 38.1% zituruka mu Burundi, 91% muri abo bose bakaba baba mu nkambi.
U Rwanda rwashyizeho zimwe muri gahunda zitandukanye ziha impunzi kugira uburenganzira nk’ubw’abandi baturarwanda, aho zivuza, zikitabira amashuri mu byiciro byose, zigahatana n’abandi ku isoko ry’umurimo ndetse n’andi mahirwe atandukanye.
Amafoto: Iturize Gisèle Marie Clémence



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!