Iri murikagurisha (Expo) ryari rimaze iminsi ribera ahazwi nko kuri Expo Ground i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Uyu mwaka ryari riri kuba ku nshuro ya 20.
Ubwo ryasozwaga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Nzeri 2017, Minisitiri Munyeshyaka, yavuze ko ryaje igihe cyiza kuko ryasanze Abanyarwanda bamaze guhitamo umuyobozi uzabafasha kubaka u Rwanda bifuza.
Yagize ati “Iri murikagurisha ryaje igihe cyiza kuko ryaje turi kwizihiza intsinzi ya Perezida w’u Rwanda uzadufasha gukomeza kubaka igihugu twifuza.”
Munyeshyaka yakomeje avuga ko iri murikagurisha ryagaragaje umwihariko wo kwitabirwa cyane ndetse no kumurika udushya haba mu bukorikori no mu ikoranabuhanga.
Yavuze ko ari iby’agaciro gushyigikira abahanga udushya cyane cyane abateza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati “Ni ngombwa ko dushyigikira bino bikorwa bituma duteza imbere ibikorerwa iwacu, bikazadufasha kongera umusaruro no kubona byinshi twohereza mu mahanga.”
Yavuze ko Leta izakomeza gufasha Abanyarwanda bari kugaragaza udushya mu bikorerwa mu Rwanda, iborohereza kwitabira amamurikagurisha abera mu mahanga ndetse no kubafasha kugurisha ibyo bakora hanze y’u Rwanda.
Imurikagurisha ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’ibigo bimurika 433, birimo ibyo mu Rwanda 289, ibyo muri Afurika 94 naho ibyo ku yindi migabane ni 50.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Gasamagera Benjamin, yabwiye IGIHE ko iri mukagurisha ryagaragayemo imitegurire myiza ugereranyije n’andi yabaye mbere yaryo.
Yagize ati “Imyaka 20 ni urugendo twagenze kandi twigiyemo byinshi. Uyu mwaka hari byinshi twagiye dukosora mu mitegurire. N’abamurika ubwabo haba abo mu Rwanda n’abo hanze uyu mwaka bagaragaje urwego rushimishije mu gutegura no kumurika ibikorwa byabo.”
Gasamagera yavuze ko umutekano wo mu imurikagurisha wari ucunzwe neza ku buryo nta bikorwa by’ubujura byagaragayemo ndetse na bake babigerageje ngo barafashwe.
Urugaga rw’Abikorera rwatangaje ko nibura mu minsi y’imibyizi hazaga abantu bari hagati y’ibihumbi 12 na 15 ku munsi naho mu mpera z’icyumweru hakaza abari hagati y’ibihumbi 25 na 35.
Amafoto: Moses Niyonzima



















TANGA IGITEKEREZO