Kansiime yashakanye na Bamurange Grace w’imyaka 29, bafitanye abana babiri mu myaka umunani bamaranye.
Umwe mu ba hafi bagize Umuryango wa Bamurange yabwiye IGIHE ko Kansiime yajyaga amukubita akahukana, imiryango igaterana bagasubirana n’ubwo intonganya zitatindaga kugaruka.
Yagize ati ”…Ubwa kabiri James yamukubise telefoni mu maso, arahukana, umuryango wemeza ko dukodesha inzu tugashyiramo ibintu ngo abe atuyemo aho.”
Iyo nzu ngo yakodeshejwe mu Murenge wa Remera mu gihe Kansiime yari atuye mu Karere ka Kicukiro, umugabo agakorera mu Karere ka Gakenke abereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Bamurange ngo yatanze ikirego mu ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda no mu ishami ryakira ibibazo by’abagore bahohotewe, asaba gatanya, bamugira inama yo kubanza gusubirana n’umugabo we, kuko badashobora kubatandukanya batari kumwe.
Icyo gihe ngo polisi yaramuherekeje asubira iwe mu rugo yashatsemo, imiryango ibuza umugabo kuzongera gukubita umugore.
Ibyo bijejwe ntibyabakundiye…
Uwo muntu yakomeje abwira IGIHE ati “James yaramukubitaga, akamutoteza imbere y’abana, anamushyiriraho umuntu uzajya amugendaho”.
Inzu bari barakodeshereje Bamurange, ubwo yayivagamo agasubira kubana n’umugabo we, yahise ituzwamo nyina.
Ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama, Ubwo Bamurange yari avuye ku kazi, yabajije umukozi waho ko yatetse, “maze ajya kuharuhukira”.
Umugabo ukorana na Bamurange ngo yari avuye muri Uganda amuzanye bimwe mu bintu byari biturutse kwa Murumuna we (Bamurange) i Kampala, abimuzanira kwa nyina aho yarimo aruhukira.
Uwahawe ikiraka cyo kumugendaho ni we nyirabayazana wo kumutamaza…
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umusore washyizweho ngo ajye akurikirana Bamurange aho agiye hose, yaje kumenya ayo makuru, ahamagara umugabo we Kansiime, na we yitabaza abapolisi baza kubafata.
Uwo muntu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Yazanye n’abapolisi, babategeka kwinjira mu cyumba, babambika amapingu umugabo arabafotora, mu gitondo iyo foto yabyutse yakwiriye ahantu hose.”
Kuva uwo munsi Bamurange n’uwo mugabo bari kumwe batawe muri yombi, n’umugabo we aza gufatwa kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2015 ashinjwa kwangadagaza umugore we.
Abapolisi bitwaye nabi mu kibazo…
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yatangarije IGIHE ko ubwo abapolisi bari mu kazi batabyitwayemo neza, ndetse na bo barakurikiranwe mu buryo bw’imyitwarire.
Yagize ati “Abapolisi bo ni abari mu kazi kabo batabyitwayemo neza. Abo rero barakurikiranwe mu buryo bw’imyitwarire.”
Polisi ivuga ko bombi, umugabo n’umugore bari gukurikiranwa na Polisi n’ubwo batari kubazwa ku byaha bimwe.
CSP Twahirwa yavuze ko hari ubwo abakora iperereza bashobora gusanga icyaha kidakomeye, bakabarekura bagakurikiranwa badafunze, ariko ngo ibyo ntabwo biragerwaho.
Ubwo twateguraga iyi nkuru ntibyashobokaga kubona Kansiime James uri mu maboko ya polisi, ngo agire icyo avuga ku ifungwa ndetse n’ibibazo biri mu rugo rwe, ariko tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru.



















TANGA IGITEKEREZO