00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’umujinya watumye u Burundi bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu maso ya Loni

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri, Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 November 2017 saa 10:53
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Albert Shingiro, mu cyumweru gishize yikomwe n’abatari bake nyuma y’umujinya w’umuranduranzuzi wamusagutse akavuga amagambo yuzuyemo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse akanashimangira ko ntacyo igihugu cye cyarwigiraho.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize i New York, Komisiyo yashyiriweho u Burundi yatangaje raporo yayo ku kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ikubiyemo ibyo babonye mu iperereza bakoze ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu gikomeje gushegeshwa n’imvururu za politiki kuva muri Mata 2015.

Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Fatsah Ouguergouz, yavuze ko mu Burundi hari ihunganywa ry’uburenganzira bwa muntu rikabije, rishingiye ku gufata no gufunga binyuranyije n’amategeko, ibikorwa by’iyicarubozo, ihohoterwa ririmo no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ishimutwa, iteshagaciro n’ibindi.

Amashusho agaragaza ko uwari uhagarariye u Burundi, Shingiro, yahise afata ijambo agahangana na Perezida wa Komisiyo akavuga ko yakoze raporo ibogamye kandi ishingiye ku mpamvu za politiki zigamije guhungabanya umutekano w’igihugu cye. Uyu mudipolomate wageze ubwo yihanangirizwa ndetse akanasabwa guhagarika iterabwoba, yanabwiwe ko ashobora kuregwa icyaha cyo gusebanya.

Umujinya wa Ambasaderi Shingiro waje kwimukira ku Rwanda ubwo Umuyobozi wungirije uhagarariye u Rwanda muri Loni, Bakuramutsa Urujeni, yahabwaga ijambo akavuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ibibera mu Burundi, akanasaba ko iyi komisiyo yongererwa igihe kandi iki gihugu kikayorohereza gukora akazi kayo.

Agasuzuguro no gupfobya Jenoside

Nyuma y’amagambo ya Bakuramutsa, uhagarariye u Burundi, Shingiro, yafashe ijambo ashimangira ko ntacyo igihugu cye cyakwigira ku Rwanda.

Yagize ati “Mumfashe nibutse uhagarariye u Rwanda ko u Burundi nta somo bwakwigira k’u Rwanda, igihugu kibangamiye bikomeye uburenganzira bwa muntu, gifunga abana n’abagore buri munsi.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ari igihugu kiriza ko cyakozweho na Jenoside yakorewe abatutsi, amagambo yateye abari bakoraniye mu nama ubwoba no kumirwa.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiriza ko cyakozweho na Jenoside, ariko ubu icyo gihugu cyakoze Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguyemo abasaga miliyoni esheshatu. Mu by’ukuri ntabwo ari igihugu cy’icyitegererezo ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.”

Umujyanama wa mbere w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Robert Kayinamura, umwe mu bahagarariye u Rwanda muri Loni, yahise afata ijambo avuga kuri ubu bushotoranyi. Yavuze ko ibyo u Rwanda rwavuze bishingiye kuri raporo kandi atari rwo rwayikoze, asaba u Burundi kutagereka ibibazo byabwo ku bandi ndetse anihanangiriza uhagarariye u Burundi.

Yagize ati “Niba abahagarariye u Burundi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, twabyumvise. Ibyabaye mu Rwanda imiryango mpuzamahanga irabizi kandi irabyicuza, ntabwo wari ukwiye kuzana amarangamutima yawe ngo utoneke inkovu abanyarwanda batewe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”

Imvano y’umujinya w’umuranduranzuzi w’u Burundi

Amakuru agera kuri IGIHE, yemeza ko ibyo uhagarariye u Burundi yavuze byari ukwihimura n’inzika ishingiye ku kuba u Rwanda rwaranze kubushyigikira muri kariya kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Mbere y’uko aka akanama gaterana, ngo abahagarariye u Burundi muri Loni babanje gukora ubukangurambaga mu bindi bihugu byose ngo bizabashyigikire. Ubu busabe ngo bwageze ku Rwanda rurabwanga kuko rusanga rutashyigikira amafuti.

Aha niho inzika yatangiriye habaho kutumvikana, mu buryo bukakaye cyane kugeza no mu gihe cy’iterana rya Komisiyo u Burundi bwaje bwariye amavubi, bwikoma u Rwanda.

U Burundi bunenga akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu ko katigeze kagera mu gihugu, gusa Perezida w’aka kanama yatangaje ko u Burundi bwangiye Komisiyo yako ko ijyayo, aho bwandikiwe kenshi bukanga gusubiza ndetse n’abayobozi bako bakanga ko habaho ibiganiro.

U Burundi: Akamenyero ko gupfobya jenoside yakorewe abatutsi

Si ubwa mbere u Burundi buvugwa mu bikorwa byo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko n’umwaka ushize Loni yarabwiyamye ubwo ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, ryatangazaga ko mu Rwanda nta jenoside yahabaye.

Yabitangaje nyuma y’itangazo ryasohowe na CNDD-FDD, rivuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ahubwo ari ibinyoma byahimbwe n’umuryango mpuzamahanga n’amayeri yakoreshejwe mu guhirika Guverinoma ryise iy’Abahutu mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Albert Shingiro, mu cyumweru gishize yikomwe n’abatari bake kubera amagambo yavuze apfobya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages