Biteganijwe ko inkoranyamagambo nshya izaba irimo ibimeneyetso bigera ku 2000, aho kuba 900 nkuko inkoranya ya mbere yakozwe mu 2009 yari imeze.
Umuhuzabikorwa ku mahugurwa y’ururimi rw’amarenga muri RNUD , Théophile Binama aherutse kuvuga ko inkoranyamagambo shya nimara kuboneka, izorohereza ababana n’ubumuga bwo kutumva kumvikana n’abatanga serivisi bakeneye.
Yagize ati“Hari abantu babana n’ubumuga bwo kutumva badashobora kubona serivisi z’ingenzi kuko badashobora kuvugana neza n’abatanga izi serivisi. Niba inkoranyamagambo iri hafi, abatanga serivisi benshi bazifashisha inkoranyamagambo kandi bige uburyo bwo kuvugana bakoresheje ururimi rw’amarenga. ”
Yakomeje avuga ko umushinga wo gukora inkoranyamagambo wakabaye wararangiye muri Kamena uyu mwaka ariko ko hagiye haboneka mo imbogamizi.
Uyu mushinga watangiye ukorwa n’umunya-Uganda ariko amasezerano ye yarangiye utararangira. Nyuma mu mpera za 2018, amasezerano yahawe undi munyamerika wagombaga kurangiza umushinga bitarenze Kamena 2020.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba yavuze ko uwa kabiri nawe yawusize ugeze kuri 80%, gusa ngo bari gukorana n’izindi nzego ngo barebe undi ushoboye wawurangiza.
Ibyiciro by’umushinga birimo gukora ubushakashatsi mu gihugu hose kugira ngo hamenyekane izindi indimi z’amarenga zikoreshwa mu magambo atandukanye, gushushanya ibimenyetso kuri ayo magambo, kwandika ijambo rihuye n’ibimenyetso byose, no gusobanura uburyo ikimenyetso cya buri jambo gikorwa.
Usibye igice cy’ibimenyetso bishushanyije, amagambo yanditse
azaba ari mu Kinyarwanda no mu Cyongereza.
Ibarura rusange ry’abaturage mu mwaka wa 2012 ryerekanye ko hari Abanyarwanda barenga 33.000 bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva. Mu Rwanda, hari amashuri atanu yihariye yigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!