Mu kiganiro yagiranye na RBA, Habinshuti Philippe ushinzwe ishami ry’ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri Midimar yavuze ko muri raporo imaze gukusanywa igaragaza ko mu karere ka Nyabihu, imvura yasenye inzu z’abaturage 81, ibyumba by’amashuri bibiri inakomeretsa umuntu umwe.
Mu karere ka Rubavu, yasenye inzu zisaga 26 yangiza n’ubwiherero ndetse n’ibikoni. Muri Kirehe imyaka ihinzwe kuri hegitari 34 yarenzweho n’amazi na ho muri Karongi inkuba yica amatungo.
Philippe avuga ko iyi mibare ikomeza guhindagurika bitewe n’uko imvura yagiye igwa mu bihe bitandukanye harimo nk’aho yahise mu masaha y’igicuku.
Yagize ati “Ayo ni yo makuru y’ibanze twakusanyije ariko ibikorwa byo gushaka atahise aboneka bigiye gukomeza uyu munsi.”
Ku bijyanye no gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, philippe yavuze ko hari kurebwa ibyangijwe n’ubufasha bukenewe ubundi abakeneye ubufasha bwihutirwa baza kubuhabwa.
Yagize ati “Isesengura ryatangiye. Nk’aho muri Nyabihu hangiritse inzu nyinshi, abakozi bari kubikemura nka saa tanu turaba dufite icyegeranyo cy’ibyangiritse n’ibikenewe noneho ubutabazi n’ubufasha bw’ibanze bukaza gutangwa ku gicamunsi.”
Yakomeje yihanganisha abagizweho ingaruka n’ibiza, ko bafatanije n’inzego z’uturere bagiye gukomeza kureba abandi baba bagizweho ingaruka n’ibyo biza kandi abakeneye ubufasha bwihutirwa babuhabwa mu gihe kitarenze amasaha 24.
Ibiza nk’ibi biheruka kwibasira akarere ka Nyarugenge mu mpera za Mutarama, byangiza inzu zigera kuri 742 n’amashuri ane yo mu Kigo cya Kabusunzu, muri Kicukiro hasenyutse inzu 72, no muri Kamonyi hasenyuka inzu 29 naho muri Gashyantare, Kirehe byasenye ibyuma by’amashuri bibiri n’inzu z’abaturage eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO