Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu hari kugaragara inzu nyinshi zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga, imyaka ihinze mu mirima yatwawe n’imyuzure n’abantu bapfuye batwawe n’imyuzure cyangwa bakubiswe n’inkuba.
Ubwo yari mu Karere ka Huye ku wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022 mu bukanguramabaga bugamije gukumira ibiza, Ministiri Kayisire yasabye abaturage gushyira ingufu mu gukumira ibiza hakiri kare.
Yavuze ko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere cyamaze kuvuga ko hazagwa imvura nyinshi kandi yatangiye kugwa guhera muri Mutarama, bityo bisaba ingamba zidasanzwe.
Ati “Biradusaba kwihutira gushaka ibyadufasha gukumira, hari ibyo tuzi bisanzwe bijyanye n’imiyaga, imvura nyinshi isenya amazu, ubutaka bugenda cyangwa bukarengerwa n’amazi. Abaturage turabasaba kumvira ubuyobozi kuko hari n’umuganda kuri uyu wa Gatandatu urimo ibikorwa bidufasha gukumira ibiza ariko ni ugukomeza kuko ntabwo ari ikintu twakora rimwe ngo birangire.”
Yasabye ko hitabwa ku guca imirwanyasuri kugira ngo hagabanywe umuvuduko w’amazi ku misozi, inzu zigahabwa umusingi ukomeye, kuzirika ibisenge no gufata amazi y’imvura abiturukaho no gusubira imiyoboro y’amazi ku mihanda.
Ministiri Kayisire yavuze ko iyo ibiza byamaze gusenyera abaturage no kwangiza ibikorwa byabo n’ibindi bikorwaremezo bitwara amafaranga akubye inshuro nyinshi ayari gukoreshwa mu kubikumira.
Yagaragaje ko n’iyo amafaranga yo gusana ibyangijwe n’ibiza yaboneka usanga bitwara imyaka myinshi kugira ngo hasanwe ibyangiritse mu mwaka umwe, mu mwaka ukurikiye hakiyongeraho n’ibindi.
Ati “Bisa n’aho ari ikibazo kigenda kiremera ntabwo amafaranga ajya ahaza yo gusana ibyangijwe n’ibiza. Bidusaba rero gushyira ingufu mu gukumira n’aho byabaye tugatabara ariko tugerageza kugabanya ibyangirika byinshi.”
Mu Karere ka Huye imibare igaragaza ko kuva muri Nzeri 2021 kugeza muri Gashyantare 2022 abantu bane bahitanywe n’ibiza, 15 barakomereka muri bo umwe aracyavurwa, inzu zasenyutse zigera kuri 42, hegitare 106 z’imyaka ihinze mu mirima zarangiritse ndetse n’ibirometero 41 by’imihanda birasenyuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yagaragaje ko gukumira ibiza bishoboka, atanga urugero ku Murenge wa Rusatira wakundaga kwibasirwa na byo ariko bashyize ingufu mu gukumira barabihagarika.
Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe ko igihe cyose bahuye n’abaturage mu byo baganira bagomba kujya babibutsa uko bakwirinda ibiza kuko iyo byibagiranye batungurwa na byo.









Ibitekerezo 0