Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu mu guhanga udushya wizihijwe bwa mbere mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Ikoranabuhanga, Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko hari byinshi biri gukorwa mu gukemura ibibazo bihari.

Ku rundi ruhande, yagaragaje ko hari raporo ko amashuri yahawe ibyumba bigezweho byigirwamo ikoranabuhanga (smart classrooms) umuyobozi w’ishuri usanga abifunga ku buryo abarimu n’abanyeshuri batabikoresha uko bikwiye.

Ati "Ikibazo kijyanye n’ibikoresho bikiri bikeya mu mashuri n’ikibazo cya internet, ni byiza kubona ibikoresho bihari bike biri gukoreshwa kuko n’amashuri menshi abifite atabikoresha."

Ni mu gihe abanyeshuri bahamya ko gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri ibafasha kuvumbura bimwe mu bisubizo sosiyete ikeneye, bagasaba guherekezwa nk’uko Umutoniwase Aline wiga muri GS St Pierre Nkombo yabigarutseho.

Ati "Icyo tubona ikoranabuhanga ridufasha ni uko rikomeza kuduteza imbere, nk’abanyeshuri hari urwego tuvaho n’urwo tujyaho bitewe n’uko igihugu kiri kugenda gitera imbere."

Yasabye ko Minisiteri y’Uburezi yashyiraho uburyo bwo gukurikirana abana bagaragaza impano mu ikoranabuhanga binyuze mu mishinga bakora bakiri mu ishuri, igatezwa imbere ku buryo itanga umusaruro.

Umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kayonza, Atwongyeire Annah Baguma, yagaragaje ko aho uburezi bw’u Rwanda bwerekeza ari heza, bityo ko ikoranabuhanga rikwiye kuba inkingi ya mwamba muri byose.

Ati "Ubu ndi gukoresha ikoranabuhanga, mbere hari icyuho mu buryo bwo kwigisha ariko aho haziye gahunda yo gukoresha porogaramu yo kwibanda ku bushobozi bw'umunyeshuri, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryoroheje ibyo dukora."

Imishinga itanga icyizere irangajwe imbere na Starlink

Kugeza ubu hari amashuri 6256 arimo aya Leta n’ayigenga. Afite internet muri yo ni 66% mu mashuri abanza, naho mu yisumbuye ni 80%.

Irere yavuze ko hari imishinga itatu migari yitezweho ibisubizo bya internet mu mashuri, nk’imwe mu mbogamizi zigaragazwa.

Yavuze ko iyo mishinga igamije gufasha amashuri arenga 3500 kubona internet yihuta, bikazafasha abanyeshuri n’abarimu kuryoherwa n’ikoranabuhanga.

Umwe muri iyo mishinga ni Smart Education, yitezweho guha internet ibigo 1500 hirya no hino mu gihugu ndetse no kongera ingano amashuri yahabwaga.

Internet ya Starlink yagaragajwe nk’igisubizo, kandi ko ari umushinga ugiye kwihutishwa kugira ngo amashuri agera kuri 500 atangire kuyibyaza umusaruro.

Binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, u Rwanda rwagiranye amasezerano n’Ikigo SpaceX cy’umuherwe Elon Musk, kirimo gutanga internet mu bihugu bisaga 30 byo muri Amerika ya Ruguru n’u Burayi.

Iyi internet Starlink ikorana n’icyogajuru, ku buryo igira umuvuduko uri hejuru kandi ishobora gukoreshwa nta mugozi cyangwa inawufite.

Iyi gahunda izajyana n’indi igihugu gifite y’uko igomba kugezwa hirya no hino mu bice by’ibyaro ndetse Ikigo cya Gaseke cyo muri Gicumbi cyamaze kuyigezwamo.

Undi mushinga ni uwo Minisiteri y'Uburezi ifatanyamo na Banki y’Isi wiswe Rwanda Accellation Project, witezweho kugera ku bigo by’amashuri 1500.

Minisitiri Irere yagaragaje ko abari mu rwego rw’uburezi bashonje bahishiwe, ariko abasaba kubyaza umusaruro ibyo Leta iba yashoyemo imari mu gufasha umwana w’u Rwanda kugira ubuhanga muri byose.

Ati "Dushobora kongera internet tukayivana kuri megabyte 10 mubona tukazigeza ku ijana, ariko icy’ingenzi ni ukumenya ngo ni iki mukoresha iyo ngano mu gufasha abanyeshuri?"

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni ikirebana n’ibikoresho, aho usanga abarimu badafite mudasobwa ku buryo bigorana ku bana kuzigeraho no kuzigiraho.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza Imbere Uburezi, REB, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze hamaze gukusanywa mudasobwa zirenga ibihumbi 25 zigiye guhabwa abarimu mu mashuri atandukanye.

Intego ni uko abarimu bose bahabwa mudasobwa binyuze muri Gahunda ya “One Laptop per teacher” izagenda ishyirwa mu bikorwa bitewe n’uko ingengo y’imari iboneka.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ICT n'Amashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, yagaragaje ko hari byinshi biri gukorwa ngo ikoranabuhanga rigere kuri bose
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ICT n'Amashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, yagaragaje ko hari byinshi biri gukorwa ngo ikoranabuhanga rigere kuri bose
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko hari mudasobwa ibihumbi 25 zigiye guhabwa abarimu
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko hari mudasobwa ibihumbi 25 zigiye guhabwa abarimu
Hagaragajwe ko imbogamizi zikigaragara mu burezi zigiye gukurwaho
Hagaragajwe ko imbogamizi zikigaragara mu burezi zigiye gukurwaho
Abiga mu Ishuri rya GS St Pierre Nkombo bagaragaje ubuhanga butandukanye bagezeho
Abiga mu Ishuri rya GS St Pierre Nkombo bagaragaje ubuhanga butandukanye bagezeho
Hagaragajwe ko hari amwe mu mashuri akigenda biguru ntege mu gukoresha ikoranabuhanga nubwo hatanzwe bimwe mu bikoresho by'ibanze
Hagaragajwe ko hari amwe mu mashuri akigenda biguru ntege mu gukoresha ikoranabuhanga nubwo hatanzwe bimwe mu bikoresho by'ibanze
Iri shuri ryabimburiye andi mu kugezwaho internet ya Starlink mu Rwanda
Iri shuri ryabimburiye andi mu kugezwaho internet ya Starlink mu Rwanda
Abarimu b'indashyikirwa mu mishinga itanga icyizere bashimiwe
Abarimu b'indashyikirwa mu mishinga itanga icyizere bashimiwe