Imyaka itanu ishize yabayemo impinduka zikomeye mu myanya y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, bamwe bahabwa inshingano z’ubuyobozi, abandi bazivanwamo, mu gihe hari n’abahinduriwe imirimo hagamijwe kongera umusaruro uba ubitezweho.
Mu mpinduka zikomeye zabaye muri iyi myaka itanu ishize harimo Guverinoma yahindutse inshuro ebyiri, ndetse n’izabaye mu gisirikare ku myanya ya Minisitiri n’Umugaba Mukuru w’ingabo. Gusa no mu yindi myanya habayemo impinduka nyinshi, ndetse zimwe muri zo zivugwaho byinshi..
Muri Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko...
Tariki ya 6 Ukwakira 2011, Bernard Makuza wari Minisitiri w’Intebe yahinduriwe inshingano yari amazemo imyaka 11, asimburwa na Dr Pierre Damien Habumuremyi wari Minisitiri w’Uburezi.
Muri uyu mwaka kandi Tito Rutaremara wari Umuvunyi Mukuru yagizwe Senateri, akomezanya imirimo na Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo wari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite na Pénélope Kantarama wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu.
Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yahise atorerwa kuyobora Sena, ahabwa abamwungiriza babiri, Bernard Makuza na Jeanne d’Arc Gakuba.
Muri Gashyantare 2011, Minisitiri Joseph Habineza wari uwa siporo n’umuco yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite asimburwa na Mitali Protais.
Muri 2013, Tharcisse Karugarama wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru
ya Leta yasimbuwe mu nshingano na Johnston Busingye wari umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).
Muri uwo mwaka kandi Protais Musoni wari Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yasimbuwe na Stella Ford Mugabo wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi.
Mukantabana Seraphine wari umaze imyaka ibiri avuye mu buhungiro muri Congo-Brazaville, muri 2013 yagizwe Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira
Ibiza (MIDIMAR) asimbura Gen Marcel Gatsinzi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Tariki ya 11 Nyakanga 2013, Monique Mukaruliza wari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yasezerewe kuri uwo mwanya, asimbuzwa Muhongayire Jacqueline wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’ Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.
Muri uwo mwaka wa 2013 impinduka zarakomeje, Prof Silas Lwakabamba agirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo nyuma y’igihe kinini ayobora Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Yasimbuye Nsengiyumva Albert wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro.
Ambasaderi Rugwabiza Valentine wahoze ari Umuyobozi wungirije w’Ikigo
Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (WTO) kuwa 9 Ukwakira 2013 yashinzwe kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), umwanya wari umaze iminsi ufitwe by’agateganyo na Clare Akamanzi.
Martin Ngoga wari Umushinjacyaha Mukuru, yasimbuwe na Richard Muhumuza muri Nzeli 2013.
Muri 2013, Mukabalisa Donatille yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yungirizwa na Mukama Abbas na Uwimanimpaye Jeanne D’ Arc nka ba Visi-Perezida, basimbuye Rose Mukantabana wari Perezida, yungirizwa na Marie Josee Kankera na Evariste Kalisa.
Mu yindi myanya, Christian Rwakunda wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yagizwe Umunyamabanga
Uhoraho muri iyo minisiteri asimbuye Kamanzi James.
Eugene Barikana yasimbuwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na Amb. James Kimonyo wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Muri 2014, Guverinoma yarahindutse abayobozi bakuru bamwe bahindurirwa imirimo, abandi barimo Dr Pierre Damien Habumuremyi wari Minisitiri w’Intebe, Kamanzi Stanislas wari Minisitiri w’Umutungo Kamere, Mitali Protais wari ushinzwe siporo n’umuco hamwe na Agnes Kalibata wari Minisitiri w’Ubuhinzi barasimburwa.
Mushobora gukanda hano, mukabona impinduka zo muri Nyakanga 2014, ahagaragara mu buryo burambuye abayobozi bashya bashyizwe muri guverinoma, abasimbuwe n’ababasimbuye.
Mu gisirikare...
Muri 2010, uwari Minisitiri w’ingabo Gen. Gatsinzi Marcel yasimbuwe n’uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, maze Lt Gen Charles Kayonga ahabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Muri 2013, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera Lt Gen Patrick Nyamvumba ku ipeti rya General kandi amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Gen Patrick Nyamvumba, wahoze ayobora Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye Uhuriweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu Ntara ya Darfur (UNAMID), yasimbuye Lt Gen Charles Kayonga.
Perezida wa Repubulika yazamuye mu ntera kandi ashyira mu myanya aba bakurikira: Brig Gen Jack Nziza, wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo yazamuwe ku ipeti rya Major General ahabwa inshingano nshya zo kuba Umugenzuzi Mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Brig Gen Richard Rutatina yazamuwe ku ipeti rya Major General, Lt Col Joseph Rutabana yazamuwe ku ipeti rya Colonel anagirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.
Colonel Fred Muziraguharara yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza.
Colonel Dan Munyuza yimuriwe muri Polisi y’Igihugu (RNP) nk’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe Ibikorwa bya Polisi ahabwa ipeti ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije.
Muri Polisi y’Igihugu...
Mu Kwakira 2009, Emmanuel Gasana wari Lt Col mu ngabo z’igihugu yazamuwe mu ntera agirwa Brig Gen ahita anahabwa ishingano zo kuyobora Polisi y’Igihugu, asimbuye Mary Gahonzire, ubu wungirije Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
Uretse Colonel Dan Munyuza wimuriwe muri Polisi y’Igihugu (RNP) nk’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe Ibikorwa, uwahoze ari Umuvugizi wa Polisi y’ Igihugu, ACP Theos Badege yahinduriwe imirimo, agirwa Komiseri w’Urwego rushinzwe iperereza (CID), asimburwa na ACP Damas Gatare.



















TANGA IGITEKEREZO