Imyaka itanu irashize, (30 Kamena 2009), itsinda ry’abanyeshuri ritangije ku mugaragaro urugendo rwahinduye byinshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ivuka ry’urubuga IGIHE.com.
Nk’abanyeshuri ba kaminuza bigaga mu mashami atandukanye, benshi muri twe bari bafite inzozi n’icyerekezo bitandukanye twifuza kugeraho nyuma yo gusoza amasomo yacu. Hamwe n’icyerecyezo cyo kwihangira imirimo, kuva nkiri muto nakunze kwikorera. N’ubwo nari mfite ubundi bucuruzi nakoraga, nari ntaravumbura ubwo nzakora nkumva ndabwishimiye by’ukuri.
Mu gihe ikoranabuhanga mu guhanahana amakuru ryateraga imbere cyane, hakavuka imbuga za Facebook na Youtube – gukora urubuga rwifashishwa na benshi byari ikintu gifatika!
Mu gukomeza gushakisha, nabonye ko hari ingufu zagakwiriye kuba zibyazwa umusaruro mu itangazamakuru rikorerwa kuri internet, cyane cyane mu Rwanda. Uretse n’ibyo, amwe mu makuru yandikwaga mu Kinyarwanda avuga ku Rwanda kenshi yavugwaga mu buryo bugoretse, ugasanga akubiyemo ibinyoma by’abagamije izindi nyungu.
Natekereje kubara inkuru z’ukuri ku Rwanda mu buryo bwihuse, buboneye, kandi zikagera ku isi hose. Nta bundi buryo bwo kubikora uretse kwifashisha ‘internet’; igikoresho gishya kandi kitari kimenyerewe n’Abanyarwanda benshi.
Hamwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza nyinshi zo mu Rwanda – nk’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), Kaminuza y’Uburezi ya Kigali (KIE), Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Kigali (KIST) n’izindi– twateguye kandi twubaka urubuga rw’amakuru IGIHE.com – rwanditse mu rurimi rw’ Ikinyarwanda, rwandikirwa Abanyarwanda aho bari hose.
Ingengo y’imari yari zeru, nta murongo ngenderwaho w’ubucuruzi, akazi kose gakorwa n’ abakorerabushake, nta mpuguke mu bucuruzi, nta cyicaro ndetse nta n’ibikoresho; itsinda rya IGIHE ryari riyobowe n’inzozi no gukunda akazi, hagamijwe kugera ku ntego twihaye.
Hifashishijwe mudasobwa ishaje yo mu bwoko bwa ‘desktop’ yakoreshwaga n’abanditsi barenga 10, urugendo rwacu rwatangiriye mu kumba kagayitse ku Muhima mu Mujyi wa Kigali ndetse n’icyumba nararagamo muri kaminuza I Butare, hombi hifashishwaga nk’ibiro (bureaux/offices)!
Nyuma y’amezi macye, tumaze kwandikisha sosiyete IGIHE Ltd, twarushijeho gukorana umwete n’umurava. Twakoze akazi mu buryo burushijeho kuba bwiza, turushaho gutangaza inkuru z’ impinduka n’ibikorwa bitandukanye bibera mu Rwanda – iterambere mu bukungu, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza, ubwisanzure bw’itangazamakuru, kutababarira na busa ibyaha bijyanye na ruswa, abahanzi muri rusange n’iterambere rya muzika, imikino n’imyidagaduro yose, n’ibindi ntarondoye.
Twatangiye IGIHE, nk’ikompanyi iyoborwa n’abanyeshuri tukagurisha serivisi zijyanye no kwamamaza ngo tubashe kongera (soma kongeera) amafaranga adahagije twahabwaga buri kwezi nk’ abanyeshuri ngo tubashe kubaho.
Hamwe n’itsinda rishoboye, rizi kwiyemeza, rikunze umurimo kandi rifite imyifatire ntangarugero, ku buyobozi bwanjye nk’umwiga, twatangiye urugendo rwatumye abasura urubuga bava ku bantu 35 ku munsi bagera ku bihumbi 60, 000 birenga buri munsi.
Bamwe mu bacuruzi n’ibigo bitandukanye batangiye kutwizera baduha akazi ko kubamamaza no kubamamariza; ibi byabaye inkingi ya mwamba ku bucuruzi bwacu. Mu gihe Abanyarwanda bari batangiye gusobanukirwa internet biruseho, IGIHE yatumye habaho iterambere rikomeye mu bucuruzi bushingiye kuri internet, kandi amakuru ni kimwe mu byari bikenewe cyane.
Bukeye bwaho, abakiriya bacu bariyongereye, ari nako ibyo twinjiza byiyongera. Twifashishije imikorere mishya ndetse n’imbogamizi – byose byari biyobowe n’inyota yo kuzana impinduka mu itangazamakuru mu gihugu, cyane kuko aho Abanyarwanda bakuraga amakuru ahanini yari kuri radiyo n’ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro. Imikorere yacu yibandaga ku itangazamakuru ry’umwuga, amakuru afite ireme n’umuvuduko ukwiriye.
Nyuma y’umwaka n’igice, IGIHE.com yari urubuga rwa mbere rusurwa cyane mu Rwanda– nyuma ya Facebook, Twitter na Google. Hamwe n’ishoramari risobanutse, kugenerwa ibihembo mu Rwanda no mu rwego mpuzamahanga, Izina rya IGIHE ryateye intambwe ifatika mu buryo natwe tutari twarigeze dutekereza.
Mu gihe twizihiza isabukuru y’ imyaka 5, twishimiye uruhare twagize mu mpinduka za internet n’ikoranabuhanga muri rusange mu Rwanda, kuri ubu hari imbuga zirenga 50 mu Rwanda – ziri mu bucuruzi, amakuru, imyadagaduro, imibereho ndetse na siporo.
Uyu munsi, dutewe ishema no gutera akanyabugabo abikorera b’urubyiruko; twateye imbaraga igisekuru gishya cy’urubyiruko rwiteguye gufata iya mbere mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Twahinduye imibereho ya benshi binyuze mu gutanga imirimo, tugira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga imisoro ndetse duteza imbere urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda.
Hari abayobozi benshi bagiye basabwa gukorera mu mucyo biturutse ku kuba IGIHE yarakomeje guha uruvugiro abatagira kivugira binyuze mu itangazamakuru ritabogamye.
IGIHE yagize kandi ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubumenyi no kongera (soma kongeera) ubushobozi binyuze mu guha umwanya no kwigisha abanyamakuru n’abikorera bafite icyerecyezo cyiza, bakimenyereza umwuga.
Kuri ubu, IGIHE Ltd ntigizwe n’urubuga IGIHE.com gusa; uru rubuga ntagereranywa ruri mu ndimi eshatu (Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa). Kuva mu mwaka n’igice ushize IGIHE Ltd yafunguye ishami ryayo mu Burundi, aho dufite abakoze basaga 10 ndetse n’ibikorwa bitandukanye, muri byo harimo no gutangaza amakuru yo muri icyo gihugu umunsi ku munsi mu rurimi rw’i Kirundi ku rubuga IGIHE.bi, ruri ku mwanya wa kabiri rusatira uwa mbere mu zisurwa cyane muri icyo guhugu.
IGIHE irakora ubucuruzi mu buryo bw’umwuga – twasubiyemo uburyo bwacu bw’ubucuruzi twibanda ku gushora imari mu gutegurira abandi amakuru (content development), gutunganya amashusho (video production), imicungire y’imbuga nkoranyambaga (social media management), ndetse n’izindi serivisi ahanini zifitanye isano n’itangazamakuru ndetse n’ikoranabuhanga.
Sosiyete IGIHE Ltd ntiyari kuba igeze aha iyo hatabaho abakiriya n’abasomyi bacu, ku cyizere ntagereranywa mwatugiriye, aho tugeze tubikesha mwe.
Muri make hari aho tugeze kuko dufite abantu benshi kandi bazi icyo bashaka badukurikira - Facebook (+47,000 likes), Twitter (+8,500 followers) ariko cyane cyane abantu barenga ibihumbi 60 basura IGIHE.com buri munsi.
Kuri ubu abakiriya bacu bariyongereye. Ubu dukorana n’amasosiyete ndetse n’inzego bitandukanye by’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga mu nzego zose z’ubukungu bw’u Rwanda kandi badufitiye icyizere.
Gusa n’ubwo tugeze aha, urugendo rurakomeje kandi hari imbogamizi zitari nke, cyane cyane mu kubaka ubushobozi; ariko turakura buri munsi. U Rwanda ruranyaruka mu kugera ku ntego za EDPRS II ndetse n’icyerecyezo 2020; kandi natwe ntitwicaye, turajyana n’icyerecyezo cy’igihugu.
Uyu munsi, turizihiza imyaka itanu y’urugendo ruhire twagize. Turacyakora amanywa n’ijoro, tubizeza gukomeza gukura kurushaho no gukora neza tubifashijwemo na mwe.
Isabukuru Nziza y’Imyaka 20 yo Kwibohora
Meilleur Murindabigwi, CEO, IGIHE Ltd



















TANGA IGITEKEREZO