Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2015, abayobozi b’ishami rya Pansiyo n’Ibyago bikomoka ku kazi mu Kigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, batangaje ko nyuma y’Itegeko ryagenderwagaho ryo mu 1974 rikavugururwa mu mwaka wa 2003, ubu noneho hari itegeko rishya kandi ryo ryarebye ku nyungu za benshi aho kureba ku nyungu z’umuntu ku giti cye bikaba ntawe bikwiye gutera ikibazo.
Ruzindaza Eric umuyobozi w’Ishami rya Pansiyo n’Ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB yatangaje impamvu iryo tegeko ryo muri 1974 ryahinduwe, n’icyo rije gufasha abanyamuryango ba RSSB.
Ati “Itegeko rya pansiyo ryo mu 1974 ryakoreshwaga na RSSB gusa, ariko ubu rireba n’ibindi bigo bitari ibya Leta. Ikindi hari amategeko yari arimo atajyanye n’igihe tugezemo ku buryo kuba yari acyubahirizwa wasangaga hari abo birenganya.”
Ku kibazo cy’abari baramaze gutangira guhabwa pansiyo ku myaka 55 ubu itegeko rikaba rivuga ko ari imyaka 60, Ruzindaza Eric ati “Iyo amategeko ahindutse ibyari byarakozwe bigumana agaciro kabyo , uburenganzira uba waramaze kubona ntibuyegayezwa.”
Bimwe mu biri mu Itegeko rishya rigenga pansiyo
– Imyaka yo gufatiraho amafaranga ya pansiyo ni 60 ,yavuye ku myaka 55 yagenwaga n’itegeko rya mbere;
– Nta gihe uburenganzira bwo gusaba pansiyo butakara (prescription) , mu gihe cyose uje gusaba pansiyo urayihabwa mu gihe mbere itegeko ryavugaga ko iyo hashize imyaka 10 utaje gusaba pansiyo byabaga birangiye. Ariko ku bagukomokaho bo bagomba kuza kuyisaba mbere y’imyaka 10, iyo ishize bataje ntacyo bashobora kubaza;
– Ubwitegenyirize ku bushake ntabwo bukiri ibihumbi 104 ahubwo uwiteganyiriza yigenera umushahara ,noneho akajya yitangira 6% buri kwezi;
– Amafaranga yahabwaga imfubyi z’uwiteganyirije yavuye kuri 40% ashyirwa kuri 50%;
– Umubyeyi washatse undi mugabo cyangwa undi mugore (se remarrier) nawe azajya ahabwa ku mafaranga ya pansiyo igihe itegeko rya mbere ryavugaga ko amafaranga ahabwa abana gusa,umubyeyi we ntagire icyo agenerwa kuko aba yarashatse ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO