Mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2014 hateraniye inama rusange ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD). Iyi banki iri hafi kuzuza imyaka 50 yagiye itera inkunga imishinga myinshi y’iterambere hirya no hino kuri uyu mugabane yiganjemo ibikorwa remezo, kurwanya indwara z’ibyorezo n’ibindi.
Kuva mu mwaka wa 2005, BAD iyobowe n’Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka kugeza ubu ushyirwa ku rutonde rw’abavuga rikijyana ku mugabane wa Afurika ndetse hejuru y’amashimwe yagiye ahabwa, tariki ya 15 Mutarama uyu mwaka yahawe igikombe cy’Umunyafurika w’umwaka wa 2013 (L’Africain de l’annee 2013).
Mu myaka igera kuri 50 BAD imaze ikora (yavutse mu mwaka w’1964) yateye inkunga ibikorwa bitandukanye. Gusa ubwo Dr Kaberuka yatorerwaga kuyobora manda ya kabiri mu mwaka wa 2010, ari nayo ya nyuma hagendewe ku mategeko shingiro ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yahise atangira urugamba rwo kwemeza abanyamigabane kongera igishoro cy’iyi banki, akivana kuri miliyari 33 z’amadorali ya Amerika akigeza kuri miliyari 100.
Kuri ubu iyi banki ishora asaga miliyari zigera ku munani buri mwaka mu mishinga isaga 200, 60% muri yo ni iy’ibikorwa remezo n’ingufu.
Dr Donald Kaberuka ni muntu ki?
Dr Donald Kaberuka yavutse tariki ya 5 Ukwakira 1951 mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru. Akaba imfura mu muryango w’abana barindwi.
Bitewe n’ubutegetsi bubi bwavanguraga, ku myaka 8 gusa nibwo n’umuryango we bahungiye muri Tanzania aho yize amashuri ye, akahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri filozofi (philosophy).
Dr Kaberuka yakomereje amasomo mu Bwongereza, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu icungamari mpuzamahanga ndetse n’iterambere ry’ubukungu. Mu Bwongereza niho yatangiriye imirimo ye akorera sosiyete zitandukanye.
Dr Donald Kaberuka yagarutse ku mugabane wa Afurika mu mwaka w’1987 ahita aba Umuyobozi ushinzwe ubukungu mu Muryango Nyafurika ushinzwe ikawa (OAIC) I Abijdan muri Cote d’Ivoire.
Mu kwezi k’Ukwakira 1997 nibwo Dr Kaberuka yagizwe Minisitiri w’Imari, amara kuri uwo mwanya imyaka 8. Mu gihe yamaze kuri iyo mirimo, azwi nk’umuntu wagize uruhare rufatika mu kurinda ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu, bwari bumeze nabi bitewe n’ubutegetsi bubi bwa Habyarimana Juvenal na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Agikorera muri Guverinoma y’u Rwanda, impinduka nyinshi yagizemo uruhare mu bukungu bw’igihugu zatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu byakuriweho imyenda iremereye muri Mata 2005.
Muri Nyakanga 2005 nibwo Kaberuka yatorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, atangira imirimo ye mu kwezi kwa 11 muri uwo mwaka.
Kuri ubu Dr Kaberuka ni umuyobozi wa 7 wa BAD kuva yashingwa mu mwaka w’1963, akaba ari muri manda ye ya kabiri, izasozwa muri Gicurasi umwaka utaha.
Icyicaro cya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere kiba Abidjan muri Cote d’Ivoire ariko kubera ibibazo by’umutekano mucye n’ibibazo bya politiki muri iki gihugu kuva imyaka 10 ishize iyi banki yarimutse, kuri ubu ikaba ikorera I Tunis muri Tunisie.
Icyo Donald Kaberuka yiteze kuri iyi nama…
Dr Donald Kaberuka uyoboye inama rusange ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igiye kubera mu Rwanda guhera none, asanga abayobozi ba Afurika bakwiriye gukoresha isabukuru y’imyaka 50 y’iyi banki nk’urubuga rwo kugenzuriramo ukwiyemeza n’uruhare rwabo mu bukungu n’iterambere ry’uyu mugabane.
Dr Kaberuka avuga ko muri iyi nama ihuje abantu basaga 2,500 baturutse imihanda yose y’isi, Afurika yamaze gutegura gahunda yayo y’umwaka wa 2063 abayobozi b’ibihugu bazemeza mu nama itaha y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Yagize ati: “Iyi nama igamije gucira inzira ibintu byose muri Afurika harimo ubucuruzi, iterambere, ndetse n’amahoro”.
Source: Wikipedia, newtimes, afdcb.org



















TANGA IGITEKEREZO