00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka icyenda ishize hari abimuwe mu masambu yabo muri Gishwati batarabona ingurane

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 29 January 2017 saa 08:58
Yasuwe :

Hashize imyaka icyenda hari abaturage bimuwe mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Rubavu bakiruka inyuma y’ingurane.

Basaba ingurane z’ubutaka bwafashwe ku bw’inyungu rusange hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kurengera ubuzima bw’abantu, dore ko mu myaka ya mbere ya 2009, ishyamba rya Gishwati ritarabungwabungwa imyuzure yajyaga ihitana ubuzima bw’abantu.

Abafite icyo kibazo ni abo mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiliba na Kanama.
Nyirarukundo Anastasie, umwe batuye mu murenge wa Kanama, avuga ko kuba bigeze iki gihe batarahabwa ingurane ari akarengane, akemeza ko buri munsi ahora ajya kwibaruza bamusubirishamo ibyo bamubajije.

Yagizte ati’’Batwatse amasambu imyaka ibaye icyenda ntaho tutageze dusaba kurenganurwa ngo tubone ingurane yacu. Iki gihe cyose tukimaze twibaruza twaketse ko ari ukudusuzugura, hari abari barateye ibiti aribyo ntibabibonye ndetse n’amafaranga babariwe ntibarayabona turasaba gufashwa.’

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu mirenge itatu y’Akarere ka Rubavu ikora ku ishyamba rya Gishwati buvuga ko abaturage benshi bamaze kwishyurwa, abasigaye bigaraga ko ari abafite ibibazo by’umwihariko bigenda bikemurwa uko bigaragaye, bikaba aribyo bituma batishyurwa .

Bwemeza ko gukererwa kw’ingurane kuri bamwe byatewe n’ibyangombwa n’amakuru yatanzwe mu kubarura ba nyir’ubutaka yabaga atuzuye.

Umukozi w’umwunganizi mu biro by’irangamimerere mu Murenge wa Nyakiliba, Twagirayezu Jean Bosco, yavuze ko hari bamwe bishyuwe gusa yemeza ko mu Kagari ka Nyarushyamba mu murenge wa Nyakiliba hari umubare munini w’abishyuwe ku ikubitiro ariko kugeza ubu imyaka ikaba isaga ibiri nta mafaranga yageze kuri konti zabo.

Yagize ati’’Abaturage tubona babaye cyane ni abakomoka muri Nyarushyamba bibonye kuri lisiti ariko amafaranga ntibarayahabwa byumvikane ko bakomeje kubaho mu bihombo gusa, dufite icyizere ko bizakemuka turacyabikoraho ubuvugizi, abaturage turabasaba kutumva ko basuzuguwe cyangwa badahabwa amafaranga agahabwa abakomeye nk’uko babikeka.’’

Ku byibazwa na bamwe mu baturage by’uko haba habaho guhitamo abishyurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Kanama, Niyigena Alphonsine, avuga ko nta kurobanura mu kwishyura kubaho kuko harimo gushyirwa imbaraga mu ikemurwa ry’iki kibazo.

Bamwe mu bimuwe muri Gishwati amaso yaheze mu kirere babuze ingurane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages