00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka yo gutanga ikirego ishobora kuva kuri 21 ikagera kuri 16

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 16 February 2016 saa 11:00
Yasuwe :

Mu Rwanda umuturage afite uburenganzira bwo gutanga ikirego mu nkiko, ariko agomba kuba afite ububasha, inyungu n’ubushobozi bwo kurega. Mu bubasha buvugwa harimo kuba uburana agomba kuba afite imyaka 21 y’ubukure, udafite imyaka 21 akaba afite umuhagarariye igihe atanga ikirego.

Bamwe bakomeje gusaba ko imyaka isabwa ngo umuntu atange ikirego mu manza mbonezamubano yagabanywa, kuko hari benshi iri tegeko rigira abana bari mu mirimo, abandi bahura n’ibibazo nko kutabona ubutabera uko bikwiye.

Ibi kandi byemezwa n’imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’umwana igaragaza ko iyi myaka ikwiye kugabanywa nkuko itegeko ry’Umurimo n’iry’imanza mpanabyaha ryo ridategereza iyo myaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Huguka, Ishyirahamwe ryita ku Burenganzira bw’Abana, Ninnette Umurerwa, yagize ati “ Umwana wo kwa runaka urabona afitanye ibibazo naba Nyirasenge cyangwa n’umuryango akaza akakubwira ngo mbera umwishingizi duhangane n’umuryango, urabyanga kuko ntuba ushaka kwiteranya n’ab’iwabo bakuru.”

Gusa nk’itegeko mpanabyaha ntirifata umuntu w’imyaka 18 nk’umwana, kimwe n’uko itegeko ry’umurimo ryemerera umuntu gukora akazi ari munsi y’imyaka 21, bityo iyi miryango ikaba ibona bitumvikana uburyo umukozi yagirana ikibazo n’umukoresha yajya kumurega akagomba gushaka umwishingizi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye mu kiganiro na KFM yagaragaje ko ikibazo cy’imyaka Leta itagifata nk’ikibazo kugeza ubu.

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko imyaka yagombye kuba ari ikibazo kugirango umuntu ajye kuburana, kereka niba bavuga ngo umwana waraye uvutse mukwiye kumushyira mu mugongo akajya mu rukiko akiburanira urubanza.”

Gusa Minisitiri Busingye yatanze icyizere ko imyaka ishobora kugabanuka mu gihe Inteko Ishinga Amategeko izaba ibonye ko ari ngombwa mu biganiro byo kuvugurura itegeko ry’umuryango biteganyijwe mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Nacyo kiri mu bizaganirwaho n’Inteko Ishinga Amategeko. Nisanga yamanurwa ikagera kuri 16, nkuko ariyo ifatirwaho mu kubona indangamuntu, kuba yakora amasezerano, kuba yakwigira uruhushya rw’imodoka n’ibindi. Byanze bikunze iki kibazo kizaganirwaho kandi inteko iharanira uburenganzira bw’Abana umunota ku wundi izakora icyo yumva rwose kiri mu nyungu z’Abana.”

Minisitiri Busingye kandi avuga ko imiryango iharanira uburenganzira bw’abana ikwiye gutanga ibitekerezo kugira ngo iri tegeko rizagirire akamaro abana.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages