Ikibazo cy’ibura ry’amazi muri iki kigo nderabuzima kimaze imyaka isaga itanu nk’uko bivugwa n’abakigana.
Umubyeyi wabyariye muri iki kigo witwa Tuyishime Eugenie yagize ati “Amazi ndi gukoresha undwaje yayavomye mu kabande. Kujyayo bisaba urugendo rw’isaha biratubangamiye cyane kuko iki kibazo kimaze imyaka myinshi.”
Mukamana Mediatrice na we yagize ati “N’amazi yo kunywesha imiti utayizaniye bisaba kujya kuyasaba kuko nta handi wayakura; uzana umurwayi ukitwaza n’ijerekani yo kuvoma kandi na yo tuyakura mu misozi kure. Turifuza ko natwe twakwegerezwa amazi meza kuko ahandi arahagera.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gatonde, Uwingabire Edith yavuze ko iki kibazo bakimenyesheje akarere ka Gakenke ariko imyaka itanu irashize kandi ntibahwema kubibutsa.
Ati “Hashize imyaka itanu umuyoboro wagezaga amazi hano warashaje kandi twakibwiye akarere katwizeza ko kigiye gukemuka ariko na n’ubu ntacyari cyakorwa, nta kundi twabigenza kuko abakozi bashinzwe isuku hano bagerageza kuvoma ayo bakoresha iyo imvura itari kugwa ngo tube tuyafite mu bigega ariko abarwaza bo bagomba kwizanira ayo bakoresha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kuvugana na rwiyemezamirimo akagikemura.
Ati “Ntabwo twari tubizi ariko tugiye kuvugana na kanyamigezi aho na ho bahageze amazi nubwo ari make ariko bayasaranganya.”
Iki Kigo Nderabuzima cya Gatonde cyakira abarwayi bagera ku bihumbi 30 ku mwaka bo mu mirenge ya Mugunga, Rusasa na Janja.
Usibye ikibazo cy’amazi kigaragaramo n’inyubako zacyo zirashaje kuko cyubatse mu 1938.



















TANGA IGITEKEREZO