Amakuru y’ibibwa ry’iyi modoka yifashishwaga mu mirimo rusange, yamenyekanye ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 ahagana saa moya z’ijoro ubwo yari ikimara kubura.
Kuri uwo mugoroba, nibwo abakora imirimo y’uburinzi ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri bavuze ko babuze imodoka yari isanzwe yifashishwa n’ibyo Bitaro mu gutwara abaganga, kugenzura uko ibigo nderabuzima bikora neza no kubatwara rimwe na rimwe bajya kubaga mu masaha y’ijoro igihe bibaye ngombwa.
Icyo gihe uwari Ubuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, bwavuze ko iyo modoka yasohotse saa moya mu Bitaro ariko abashinzwe umutekano w’ibyo Bitaro batamenye neza uyitwaye kandi ko bamaze kugeza ikirego ku Rwego rw’ubugenzacyaha (RIB).
Nyuma y’iminsi mike iyo modoka yibwe, hakomeje gukorwa iperereza ndetse bamwe mu bakekwagaho kubigiramo uruhare barafatwa barafungwa ariko nyuma baje kugenda barekurwa uko ibimenyetso bitabahamaga kugeza ubwo habuze n’umwe uhamwa n’icyo cyaha cyo kwiba iyo modoka.
Nyuma y’ibyo, iyo modoka yaje kwishyurirwa ubwishingizi bwa 3,091,255 kuwa 17 Mutarama 2019 imaze iminsi ine gusa ibuze, muri kimwe mu bigo by’ubwishingizi gikorera mu Rwanda bikozwe ku bwumvikane bw’Ibitaro bya Ruhengeri n’icyo kigo nk’uko bigaragara mu mpapuro IGIHE ifitiye kopi.
Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert yavuze ko iyi modoka yari isanganywe ubwishingizi icyahabaye ari ukubwishyura nk’uko byari bikubiye mu masezerano Ibitaro byari bifitanye n’icyo kigo.
Yagize ati" Imodoka ntiyigeze iboneka. Hari abakurikiranyweho iki cyaha bazwi ariko ntabo kirahama hari n’abamaze kuba abere. Abakozi n’ababayobora ubutumwa tubaha ni uko dukomeza gufatanya gucunga neza umutekano w’umutungo wa Leta udufasha mu gutanga serivisi.”
Akomeza agira ati" Iyi modoka yari isanganywe ubwishingizi. Ntibwatanzwe nyuma yo kwibwa kwayo kandi Assurance yamaze kuyishyura."
Kugeza ubu, Ibitaro bisaba abantu bose bazabona iyi modoka ifite ibirango GR 455 D kuzabimenyesha inzego zibishinzwe.
Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri byakira abarwayi barenga 300 ku munsi baturutse hirya no hino mu Bitaro n’ibigo nderabuzima byiganjemo ibyo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!