Imyandikire mishya y’ Ikinyarwanda izatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2016, yigishwe no mu mashuri.
Muri uyu mwaka wa 2014 hashyizweho amabwiriza mashya y’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Abanyarwanda bakomeje kuvuga ko batemeranywa n’iyi myandikire mishya. Urubuga abasomyi ba IGIHE bashyiriweho ngo bagire icyo babivugaho, abemeye ko iyi myandikire mishya y’Ikinyarwanda yakurikizwa bafite amajwi 60, 73% naho abatoye oya bangana na 39, 08%, mu gihe abifashe bangana na 0, 19%. Uburyo bwo gutora bwashyizweho na IGIHE, bwemerera umuntu kuba yatora inshuro 144 ku munsi, akoresheje Mudasobwa imwe.
Hari benshi batigeze bemeranya n’ubu buryo bwashyizwe ku rubuga rwa IGIHE.com bagasaba ko hashyirwaho uburyo Abanyarwanda bose batora niba iyi myandikire yakurikizwa.
Dr Vuningoma, Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yabwiye IGIHE, ko iyi myandikire mishya izatangira gukurikizwa mu nzego za leta no mu gihugu hose muri rusange guhera tariki ya 1 Mutarama 2016.
Yagize ati “Iyi myandikire mishya izatangira kubahirizwa mu 2016, bizashyirwa no mu nteganyanyigisho zizakurikizwa mu mashuri.”
Vuningoma kandi yakomeje avuga ko mu cyumweru gitaha inzego zitandukanye mu gihugu zizatangira guhugurwa kuri iyi myandikire mishya mu rwego rwo kugira ngo zisobanukirwe.
Abanyamakuru nibo bazahugurwa bwa mbere amakuru ku Banyarwanda n’abanyamahanga ndetse n’abarimu bazajya bigisha iki Kinyarwanda gishya.
Nubwo ngo nta tegeko ryashyizweho rizahana utazakurikiza iyi myandikire mishya ariko ngo uzabirengaho azajya ahanwa nk’uwishe ururimi anyuranya na bagenzi be bayobotse imyandikire mishya.
Mu mushyikirano habajijwe ukuntu ururimi rushakwa kwaginzwa hazanwa imyandikire mishya maze, Minisitiri ufite ururimi n’umuco mu nshingano ze Ambasaderi Joseph Habineza avuga ko Abanyarwanda bazagira uruhare mu byakorwa kuri iyi myandikire mishya kuko ngo ikiriho atari itegeko ahubwo ari amabwiriza.



















TANGA IGITEKEREZO