00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyandikire n’imikoresherezwe y’Itegeko riteganya itangwa ry’ingurane birahabanye

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 3 August 2015 saa 02:13
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe mu turere 15 ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganywa n’itegeko ry’itangwa ry’ingurane bwagaragaje ko iri tegeko ryanditse neza ariko rigakoreshwa nabi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari aho abaturage babwirwa ko bazimurwa bakamara imyaka ine nta ngurane barahabwa kandi batanemerewe kugira icyo bakorera ku butaka cyangwa ibyo bavugurura ku mitungo yabo.

Ahatabaye gutinda, havugwa ruswa igaragara ku nzego zitandukanye kuko baba abayobozi, baba abashinzwe kugena agaciro, baba n’abishyura bayivuzweho, icyakora ku kigero gitandukanye.

Umuyobozi wa Legal Aid Forum, Andrews Kananga avuga ko hari ikibazo cy’inzira ndende (procedure) kwimura abantu bikorwamo, ahandi hakavugwa ibibazo bya ruswa.

Ati:”…abantu baraza bakabarurirwa, ariko amafaranga bakayabona bitinze ikindi kibazo cyagaragayemo ni ibiciro bagenda batanga bitandukanye ugasanga bamwe babahaye menshi abandi babahaye make.”

Abaturiye ikibuga cy'indege cya Rubavu ni bamwe mu bagezweho n'ingaruka zo gukoresha nabi iryo tegeko

Yakomeje agira “…ikindi ni ukubuzwa kugira ibikorwa birambye bakora nk’inzu yasenyutse ikaba itasanwa, kujya kure ya serivisi bari begereye…ikindi ni uko iyo abayobozi b’inzego z’ibanze babigiyemo cyane akaba ari bo babara hari ubwo hagiye hagaragaramo ibibazo bya ruswa.”

Itegeko riteganya ko abimurwa bagomba kubanza guhabwa ingurane mbere yo kugenda, kandi bakabarirwa ku biciro bijyanye n’ibiri ku isoko kandi bakabigiramo uruhare n’uburenganzira bwo kujurira mu gihe batanyuzwe n’uko babariwe.

Itegeko kandi riteganya ko igihe ntarengwa kiba cyatanzwe kigomba kubahirizwa, ariko ko kitagomba kurenza amezi ane. Hari abamara igihe kirekire batarahabwa ingurane kandi bakaba nta cyo bakora mu kuvugurura cyangwa ibikorwa birambye.

Urugero rwatanzwe n’abashakashatsi ni urw’abaturiye ikibuga cy’indege mu Karere ka Rubavu babariwe hagashira imyaka irindwi batarahabwa ingurane. Ibi bituma bavuga ko itegeko ryanditse neza ariko ridakoreshwa neza.

Ibikorwa byo kwimura abaturage hari aho bivugwamo ruswa

Muri ubu bushakashatsi, abaturage bangana na 20% bavuze ko bumvise ibibazo bya ruswa, abangana na 51% bavuga ko iboneka mu nzego z’ibanze, 26% bavuga ko ihabwa abagenagaciro, 20% bavuga ko hari ruswa ihabwa abishyura kugira ngo bihutishe gahunda zo gutanga amafaranga.

Abagenagaciro na bo babwiye abashakashatsi ko hari ubwo bashyirwaho igitutu ngo bagabanye bishoboka agaciro k’imitungo y’abimurwa.

Umwe mu bimuwe ahubatswe ishuri rikuru rya Rwanda College of Education wanze gutangazwa amazina, yabwiye IGIHE ati: ”njya kwimurwa aho nahoze ntuye natanze igiciro ku nzu yanjye ariko bavuga ko mbangamiye gahunda za Leta mpita nemera amafaranga bambariye ntazuyaje.”

Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Ukwakira 2014 kugera muri Nyakanga 2015, aho muri buri karere muri 15 bwakorewemo, habajijwe abaturage b’imirenge iri hagati y’itatu n’itanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .