Uyu Mwiherero wabereye mu Kigo cya Gizirikare cya Gabiro, umwiherereo watangijwe n’ibikorwa by’umuganda by’abayobozi bakuru mu turere tubiri, Nyagatare na Gatsibo kuwa 28/02/2015. Hakurikiyeho ibiganiro no kungurana ibitekerezo, bucyeye bwaho ufungurwa na Pwerezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 01/03/2015, habaho gusasa inzobe mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo byabaye ibigugu. Uyu mwiherero washojwe kuwa 02 Werurwe 2015 hafashwe imyanzuro 16.
Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’igihugu riragira riti:
Imyanzuro y’Umwiherero wa 12 w’abayobozi, "Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga"
Gashyantare 28/2015 - Werurwe 02/2015
ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Kuva ku itariki ya 28 Gashyantare kugera ku ya 2 Werurwe 2015, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye Umwiherero wa 12 w’Abayobozi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Icyerekezo Kimwe, Twongere Imbaraga”/Common Vision, Renewed Momentum.
Uyu Mwiherero wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, yasabye Abayobozi kurushaho kurangwa n’imikorere n’imyitwarire inoze no kwegera abaturage kugira ngo babakemurire ibibazo.
Umwiherero wa 12 w’Abayobozi watangiwemo ibiganiro bikurikira:
a) Uburyo abayobozi babazwa ibyo bashinzwe no gutekereza ku buryo bushya bwafasha Abayobozi kugera ku nshingano zabo (Leaders’ accountability-Rethinking the Government’s Approach to Delivery);
b) Ibikorwa remezo bishyigikira iterambere ry’Imijyi/Infrastructure Development to support Planned Urbanisation;
c) Gusuzuma imikorere y’urwego rw’ubuvuzi no kunoza ireme n’imitangire ya serivisi z’ubuzima/ Reviewing the Performance of Health System and Enhancing Quality of Health Service Delivery;
d) Kuzuza neza inshingano zo kurinda ihohoterwa ry’abagore n’abana hagamijwe iterambere rirambye/"Accountability to women and Children for Sustained Development”;
e) Kunoza ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama/Leveraging Public Private Parteneship to Tap the Full Potential of MICE Sector.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Gukora urutonde rw’imishinga ya Leta yose yadindiye, gushyiraho igihe ntarengwa izaba yarangiriyemo no gushyikiriza ubushinjacyaha urutonde rw’imishinga ya Leta ikekwamwo ruswa n’iyadindijwe nkana kugira ngo ikorweho iperereza ababigizemo uruhare babihanirwe;
2. Kugaragaza no guca uruhererekane n’ubufatanyacyaha (networking) mu kurya ruswa bityo umuco mubi wo gutinya kugaragaza abarya ruswa ugacika;
3. Gushyikiriza ubushinjacyaha mu gihe cya vuba abagize uruhare mu micungire mibi ya gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage nka VUP, ubudehe, Gahunda ya Girinka, Mutuelle de Santé, VUP na FARG;
4. Gushakira isoko umusaruro w’ibigori wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’ihinga 2015 A n’ibindi bihingwa muri Crop Intensification Program, kandi hagashyirwaho n’ingamba zirambye zigamije guteza imbere ubuhinzi, Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ikarushaho kugira uruhare mu birebana n’Inganda, n’Ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi;
5. Kwegurira Uturere imicungire, itangwa n’isanwa ry’amariba y’amazi mu cyaro no kutwongerera ubushobozi;
6. Gutegura neza imishinga y’amazi hagamijwe korohereza ba rwiyemezamirimo kuyishoramo imari, kuvugurura ibiciro by’amazi hashingiwe ku kiguzi nyakuri cyo kuyatunganya no ku bushobozi bw’abafatabuguzi no kugenera ingengo y’imari ihagije ibikorwa by’amazi;
7. Kongerera ubushobozi uturere bwo gushyira mu bikorwa ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka mu mijyi kandi hakajyaho uburyo bwo gushyiraho ibyiciro (phasing) byo kugaragaza ahemerewe kubaka mu mijyi;
8. Kuvugurura ibiciro by’ubukode bw’ubutaka hagamijwe imikoreshereze myiza yabwo;
9. Korohereza abashoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo by’ibanze (amazi, imihanda, umuriro) kugira ngo bubake amazu menshi aciriritse;
10. Kunoza imikorere ya Gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza, kuvugurura ibiciro byo kwivuza no kunoza imikoranire hagati y’amavuriro n’ibigo by’ubwishingizi bwo kwivuza;
11. Kongera ingufu mu kurwanya Malaria hibandwa cyane cyane ku bikorwa byo gukwirakwiza imiti irwanya Malaria, inzitiramibu, gutema ibihuru, gutera imiti irwanya imibu mu ngo no kwiga uko mu Rwanda hashyirwa uruganda rukora inzitiramibu;
12. Kuvugurura imitangire ya serivisi z’ubuvuzi bukeneye inzobere n’ibikoresho birenze ibisanzwe;
13.Gusana ibitaro bya Shyira, kubishyiramo amashyanyarazi no kubifasha kubona abakozi babishoboye;
14.Kurwanya ku buryo bushoboka bwose, abahohotera abana n’abagore no kwihutisha ishyirwaho rya One Stop Centers mu Turere twose;
15.Kongera ibikorwaremezo biteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, gusana Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, gutunganya no guhanga ahantu nyaburanga, hagamijwe kureshya no gufata neza abakerarugendo kugira ngo baze ari benshi kandi bamare iminsi myinshi mu Rwanda;
16. Guha imbaraga Rwanda Convention Bureau no kuyigerezaho ku gihe amakuru yerekeye inama zitegurwa kugira ngo ayifashe kurangiza neza inshingano zayo no kurushaho gukangurira Urugaga rw’Abikorera guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama.
[email protected]
Twitter: @intwarane



















TANGA IGITEKEREZO