00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyemerere n’ubuhanuzi mu byangisha bamwe kwikingiza Covid-19

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 December 2021 saa 03:11
Yasuwe :

Hirya ngo hino mu gihugu hari bamwe mu baturage banga kwikingiza icyorezo cya Covid-19 bishingiye ku bihuha bagenda bumva ndetse no ku myemerere yabo ijyanye n’amadini n’amatorero basengeramo cyangwa ubanuzi.

Nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi, abashakashatsi bavumbuye urukingo rwo kugica intege rutangira gukwirakwizwa hirya no hino mu bihugu kugira ngo abantu bakingirwe.

Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye mu Rwanda baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bitewe n’amakuru bagiye bumva byatumye hari abatinya kwikingiza.

Mukantwari Agnes wo mu Karere ka Nyaruguru ati “Abantu baravugaga ngo urushinge urwiteje arapfa ku buryo nanjye natinye kwikingiza. Gusa ubuyobozi bwaratwigishije ndetse no mu rusengero batugira inama noneho turemera turikingiza kandi ntacyo twabaye. Naho ubundi twari twabanje kugira ubwoba.”

Gahongayire Marie wo mu Karere ka Gisagara avuga ko bitewe n’imyemerere y’idini asengeramo ndetse n’amakuru yagiye yumva avuga nabi urukingo rwa Covid-19 yabanje gutinya kwikingiza.

Ati “Hagiye havugwa amakuru atandukanye ku rukingo bamwe bakavuga ko rurimo ikimenyetso cya satani bituma mba ndetse kwikingiza kugira ngo nzabanze numve icyo abayobozi b’itorero babivugaho. Ubu rero batugiriye inama ko nta kibazo nanjye nemera kwikingiza, ubu namaze kwikingiza urwa mbere, nditegura no kwikingiza urwa kabiri.”

Birasanzwe Mathieu wo mu Karere ka Nyanza na we yavuze ko yagiye yumva ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 bituma atinya kwikingiza.

Ati “Ziriya nama batugira mbere yo kwikingiza ni ingirakamaro kuko twabanje gutinya dufite ubwoba kuko byavugwaga ko ziriya nkingo ari izo kwica Abanyafurika. Ubuyobozi rero bwabanje kutwigisha budusobanurira ibyiza byazo. Nanjye namaze kwikingiza nta kibazo kuko ntabwo abayobozi bacu batuzanira ibintu bibi.”

Bamwe mu baganiriye na IGIHE biganjemo urubyiruko bavuze ko batarikingiza bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga.

Musengimana Brigitte wo mu Karere ka Huye ati “Ruriya rukingo njyewe nahisemo kurwitondera nzikingiza nitonze kuko ubona ko no mu mahanga hari abarwamagana ko hari ibindi birwihishe inyuma. Njyewe ntabwo niteguye kwikingiza aka kanya, nzabikora nitonze.”

Hari abanga kwikingiza Covid-19 bitwaje imyemerere n’ubuhanuzi

Twizerimana Florent we yavuze ko adashobora kwikingiza kuko atabishaka.

Ati “Kwikingiza ntabwo mbishaka kandi bavuze ko kwikingiza ari ubushake, ubwo rero sinumva impamvu bamwe mu bayobozi bashaka kudukingira ku ngufu, kandi urabizi ko byavuzwe ko inkingo batuzanira zitizewe ahubwo bashaka kuzidutera ngo barebe ko zikora.”

Undi musore witwa Rukundo Jean Bosco we yavuze ko afite amakuru atagaragaza aho yayakuye yemeza ko urukingo rwa Covid-19 rwica.

Ati “Njyewe amakuru ndayafite ko hari abaterwa urukingo bagahita bapfa, mu Rwanda biraba bakabihisha ndetse no mu mahanga biraba. Njyewe ntabwo nshobora kwikingiza rwose icyo bashaka bazagikore.”

Abihayimana biyemeje gutanga umusanzu wabo

Nyuma y’ibihuha bitandukanye bigamije kubuza abantu kwikingiza Covid-19, abihayimana, abanyamadini n’amatorero biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kwigisha ukuri.

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe batanga inyigisho zikangurira abakirisitu kwikingiza.

Ati “Ibyo kwikingiza tubikangurira abantu dufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere kuko inkingo ziza bwa mbere Musenyeri na Meya twagiye kwikingiza dutanga urugero no ku rukingo rwa kabiri ni ko twabigenje kandi tukabibwira n’abapadiri n’abakirisitu.”

Akomeza avuga ko batanze n’ishuri ryegereye Kiliziya kugira ngo abantu bagiye mu misa bakingirwe mu buryo bworoshye.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko hari n’Abapadiri bangaga kwikingiza bigera aho babafatira ibyemezo.

Ati “Mbere wabonaga bafite ubwoba bwo kwikingiza n’Abapadiri bangaga kwikingiza rwose ariko ndababwira ngo utazikingiza ntazasoma misa, kandi umukuriyeho misa nta kindi aba asigaranye bahise bajya kwikingiza. Hanyuma ku vuba aha tuzakora inama n’Abapadiri yo kurushaho kubikangurira abakirisitu no kugira ngo dushyireho agashya muri Gikongoro. Numva dushaka ko umuntu azajya aza mu misa atwereraka ko yikingije, utazikingiza tuzamubwira ko kuri Noheli atazaza mu misa kandi tuzabigeraho.”

Yibukije ko kwikingiza birinda abantu icyorezo cya Covid-19 kandi udashaka kwirinda atagomba kwanduza abandi, agira inama abaturage ko bakwiye kumvira abayobozi.

Pasiteri mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi mu Karere ka Nyanza, Habineza Ignace, yabwiye IGIHE ko mu nyigisho batanga muri iki gihe bongeraho no gukangurira abayoboke baryo kwikingiza Covid-19 no kuyirinda.

Ati “Mu itorero ryacu tugiramo icyiciro cy’ubuzima cyubatse kuva ku itorero hasi kugeza hejuru, mu byo twigisha by’ibanze ni ukwirinda. Ubwo rero kwirinda Covid-19 ni bimwe mu byo twigisha kandi tugakangurira abantu gukurikiza amabwiriza atangwa, kimwe n’uko twigisha abantu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda n’izindi. Dukangurira abizera cyangwa abo tuyobora kucyirinda (icyorezo ca Covid-19) hakurikizwa amabwiriza agenda atangwa na Minisiteri y’Ubuzima.”

Yakomeje avuga ko mu byo bigisha abantu babibutsa ko mu kwirinda hazamo no kwikingiza. Yavuze ko muri iki gihe hari ibihuha kuri Cocid-19 n’inkingo zayo kandi hari abantu bahihuza na Bibiliya.

Ati “Ibihuha birahari biranatambuka hirya no hino ugasanga bamwe baragenda babihuza ba Bibiliya cyangwa ubuhanuzi ariko ugasanga mu by’ukuri ni ubuyobe. Ni yo mpamvu tugerageza gufasha abantu bafite iyo myumvire dufatanyije n’abayobozi kugira ngo babashe kugaruka mu murongo. Hagenda haboneka abanga kwikingiza ariko turabegera tukabagira inama kandi kwigisha ni uguhozaho.”

Pasiteri muri ADEPR Nyaruteja mu Karere ka Gisagara, Manireze Venuste, avuga ko bakangurira abakirisito kwikingiza kandi aho ayobora abenshi bamaze gufata urukingo.

Ati “Turabigisha kandi buri gihe inkingo zaje turabibutsa bakajya kwikingiza. Dufite abakirisito 218 kandi abagera ku 150 bamaze kwikingiza.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Huye, Pasteri Anicet Kabalisa, yavuze ko mbere na mbere umuyoboke w’idini cyangwa itorero akwiye kubanza kubaho, bityo ari yo mpamvu babashishikiriza kwikingiza icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.

Ati “Haba mu materaniro n’ahandi dushishikariza abayoboke kwikingiza Covid-19 tukababwira ko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko natwe ubwacu twamaze kwikingiza.”

Yavuze ko abahihuza n’ubuhanuzi cyangwa ibyanditswe muri Bibiliya bibeshya, bityo bazakomeza kubigisha kugira ngo bagaruke mu murongo mwiza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse gutangaza ko umuntu udashaka kwikingiza ari uburenganzira bwe ariko ko Leta idashobora kurebera umuntu wiyahura cyangwa ushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Ati “Umuntu afite uburenganzira bwo kutikingiza ariko ntabwo afite uburenganzira bwo kwanduza abandi, nta nubwo afite uburenganzira bwo kwiyahura kuko Leta ifite inshingano zo kurengera wa wundi wahitamo icyamugirira nabi, ikamugira inama yo kugira ngo yikingize arengera abandi na we yirinde.”

Kugeza ubu abaturarwanda basaga 30% bamaze guhabwa inkingo za Covid-19, intego ni uko umwaka wa 2022 uzarangira hakingiwe 70%.

Abamaze kwikingiza Covid-19 bemeza ko urukingo ntacyo rwabatwaye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages