00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro ya Noheli n’Ubunani irarimbanyije muri Kigali (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 December 2017 saa 12:13
Yasuwe :

Mu bice bitandukanye by’igihugu, imyiteguro y’iminsi mikuru y’impera z’umwaka irarimbanyije; imitako iri kurangwa ahantu hose mu ngo z’abantu no mu bigo bya leta cyangwa iby’abikorera mu gihe ababyeyi bo bahibikiranira gushakira impano abana babo.

Muri Kigali, hafi ya hose ntaho utasanga imitako igaragaza imyiteguro ya Noheli, Umunsi Mukuru abakirisitu bizihizaho ivuka rya Yezu Kirisitu. Amatara ya Noheli ndetse n’ibirugu, bishushanya uburyo uyu mucunguzi yavutse biri hose.

Mu nzira werekeza i Remera, ku muhanda hose hatatse amatara ya Noheli, naho mu masangano y’imihanda yaba mu Mujyi rwa gati n’ahazwi nko ku mazi hose hari imitako y’uyu munsi mukuru.

Ibi ntibiri muri Kigali gusa ahubwo biri n’ahandi mu nkengero z’igihugu, bigaragaza uburyo abanyarwanda bakereye kwizihiza izi mpera z’umwaka.

Umunsi wa Noheli urangwa n’ubusabane budasanzwe bw’ababyeyi n’abana. Ababyeyi barushaho guha abana serivisi nziza, bakabakorera agashya, babatembereza ahantu heza cyangwa babaha amafunguro adasanzwe, mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza wa Noheli. Muri rusange, twavuga ko ari wo munsi wo kumurika urukundo rukomeye hagati y’umwana n’umubyeyi.

Ku ruhande rw’abana, usanga na bo babukereye kuri uwo munsi. Akenshi, abana ntibashishikazwa n’uko Noheli ibibutsa iby’ivuka ry’Umucunguzi Yezu Kirisitu, ahubwo usanga ari umunsi wo gushyikirizwa impano zitandukanye bahabwa n’ababyeyi, binyuze ku musaza witwa “Père Noël” cyangwa “Father Christmas” mu ruzungu. Uyu musaza Père Noel akundwa cyane n’abana, ariko nta n’umwe uramuca iryera.

Inshuti n’imiryango iba yakoranye, abari bamaze umwaka bari mu mirimo kure y’ingo zabo bagasubira ku ivuko. Ibi bigaragazwa n’uko mbere gato y’umunsi wa Noheli abantu baba ari uruvunganzoka mu ngendo.

IGIHE yanyarukiye muri Gare ya Nyabugogo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, isanga imirongo ari miremire y’abantu bategereje kubona uko bajya gusangira Noheli n’inshuti zabo.

Iyi ni Rond Point yo ku Kimuhurura imbere ya Kigali Convention Center. Nayo iratatse
Mu masangano y'umuhanda i Remera, hatatse imitako ya Noheli. Iyi mitako yashyizweho na Cogebanque
Amatara ku mihanda ari hose...
Aha ni mu nzira zerekeza i Remera...
Kuri RDB ahakirirwa abantu naho hateguye neza...
Ahazwi nko ku Mazi hateguwe na Coca-Cola
Ahazwi nko ku Mazi, hateguye ibiti bya Noheli...
Mu minsi mikuru, ibiciro biba byagabanyijwe
Ku nyubako zitandukanye hari imitako ya Noheli
Aha ni imbere ya Grand Pension Plaza naho hateguye neza mu kwizihiza Noheli
Kuri T2000 hari imitako yo kwifuriza abantu Noheli nziza
Aha ni ku nyubako ya KCT ahari gucururizwa impano za Noheli
Imitako y'abana iri gucuruzwa hose mu mujyi
Ubusanzwe mu gihe cy'iminsi mikuru abagenzi bagana mu Ntara baba ari benshi bigatuma rimwe na rimwe imodoka zibura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages