00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro ya nyuma y’umuhango wo Kwita Izina ingagi 19 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 September 2017 saa 10:16
Yasuwe :

Umunsi udasanzwe wari utegerejwe n’Abanyarwanda wageze aho abana 19 b’ingagi bagiye kwitwa amazina mu birori bibera mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 1 Nzeri 2017.

Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 13 uritabirwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga b’ibyamamare mu byiciro bitandukanye barimo abashoramari bakomeye ku isi nka Howard Buffett n’abandi barimo Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya, umaze kuba ikimenyabose muri filime zitandukanye nka 12 Years a Slave (2013) n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika witwa Sean Penn.

Kuri iyi nshuro, mu byerekezo byose bigana ahagiye kubera iki gikorwa harimbishijwe bikomeye bigaragaza agaciro iki gikorwa gifitiye ubukerarugendo bw’igihugu n’uruhare rwacyo mu kuzamura ubukungu bwacyo.

Mu mafoto abatumiwe bo mu byiciro bitandukanye barasusurutswa n’abahanzi baba abo mu Rwanda no hanze yarwo mu mbyino gakondo aho intore ziteguye kugaragaza umuco w’urwa Gasabo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kivuga ko kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, ingagi 238 zimaze guhabwa amazina. U Rwanda rukomeje kuzamura umubare w’ingagi rufite, kuko nko mu 2010 rwari ufite imiryango 9 y’ingagi, ubu igeze kuri 20.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages