Imyitwarire ya bamwe mu bantu b’igitsina gore ituma bagenda batakarizwa icyizere na bamwe mu bagabo, aho muri iki gihe usanga abagore cyangwa abakobwa batwara inda bakazigereka ku batarazibateye kuko akenshi bibatera urujijo kumenya nyirayo.
Mu kiganiro na IGIHE bamwe mu bantu b’igitsina gabo batangaje impamvu zituma bagiriora amakenga abantu b’igitsina gore ari uko imwe mu myitwarire yabo itera urujijo, usanga hari byinshi bibagaragariza ko bababeshya iyo habayeho gutwita, na bo ubwabo ntibamenye uwagize uruhare mu kubatera inda.
Muhire Thomas yagize ati "njye ndi ingaragu ariko mfite impungenge kuri iki gihe zo kuba nagirira icyizere umukobwa twakundana, kuko mu minsi yashize uwo twakundanye, hashize ukwezi dukundanye, numva ngo yafashwe akuramo inda y’amezi arindwi. Mu by’ukuri byanteye ubwoba ku buryo icyizere cyagabanutse, kandi iyo nda sinayibonaga. Byatumye ngira ubwoba, mbona ko amaherezo yashakaga kuyingerekaho.”
Kamanzi Eric, arubatse, we ati "mu by’ukuri hanze aha biragoye kuko usanga umuntu ageza igihe cyo gushaka, yamara kubana n’umugore ukabona abyariye amezi atatu cyangwa ane kandi mutarigeze muryamana mbere y’uko mushakana.”
Mugabo Pascal ati "kuri iki gihe usanga abakobwa basambana n’abahungu benshi, bigatuma batamenya uwabateye inda. Iyo abonye bimubereye urujijo, ahitamo gushakisha uwo ari wese mu basore yabeshya ko akunda kugira ngo abone uko ayimugerekaho, cyangwa akagucunga bamara kumutera inda agashakisha uburyo bwose mwaryamana akaba ari wowe ayegekaho."
Shumbusho Claver ati "usanga akenshi umukobwa cyangwa umugore ari we umenya uwamuteye inda kuko yaba umugabo babana cyangwa se yaba umusore bakundana ibyo ntiyapfa kubimenya, kuko ni bo bamenya neza igihe nyacyo bashobora gusamiraho.”
Yakomeje agira inama bagenzi be ko kuri iki gihe bajya bitondera ibyo, byaba na ngombwa bakaba banakwitabaza abaganga kugira ngo bamenye neza niba umwana ari uwabo.



















TANGA IGITEKEREZO