00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama Mpuzamahanga y’Ubucuruzi isigiye u Rwanda imishinga ikomeye mu iterambere ry’ubucuruzi

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 18 September 2014 saa 07:19
Yasuwe :

Inama Mpuzamahanga y’ubucuruzi ya 14 yari imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda isigiye u Rwanda imishinga izarufasha mu guteza imbere ubucuruzi bwambuka imipaka cyane cyane mu guteza imbere urubyiruko n’abagore mu mishinga mito n’iciriritse.
Ubwo iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Imishinga mito n’iciriritse: Guhanga imirimo binyuze mu bucuruzi” yasozwaga, Arancha Gonzalez, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (International Trade Center) yavuze ko hari imishinga (…)

Inama Mpuzamahanga y’ubucuruzi ya 14 yari imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda isigiye u Rwanda imishinga izarufasha mu guteza imbere ubucuruzi bwambuka imipaka cyane cyane mu guteza imbere urubyiruko n’abagore mu mishinga mito n’iciriritse.

Ubwo iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Imishinga mito n’iciriritse: Guhanga imirimo binyuze mu bucuruzi” yasozwaga, Arancha Gonzalez, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (International Trade Center) yavuze ko hari imishinga bagiye guhita batangira gukorana n’u Rwanda.

“Twamaze kumvikana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu mushinga wo guteza imbere ubucuruzi mu rubyiruko n’abagore binyuze mu mishinga mito n’Iciriritse. Twanzuye kandi ko ITC izahugura ibigo by’ubucuruzi 200 mu Rwanda, mbere y’uko uyu mwaka urangira”.

Alancha Gonzales, Umuyobozi wa ITC yiyemeje gukorana n'u Rwanda

Arancha yavuze ko n’ubugeni bw’u Rwanda bugiye gushyirwa mu bwo bazajya bitaho, ati “Uburyo buteguye neza bwo gucuruza ibihangano by’ubugeni n’imideri Nyarwanda bwamaze kugera ku isoko mpuzamahanga. Mu gukora ibyo byose tuzashyiraho amahugurwa ndetse no gushaka amahirwe yo gucuruza iby’ubugeni ku barenga magana atatu mu Rwanda.”

Uretse iyi mishinga, abashoramari b’Abanyarwanda, abacuruzi bato n’abaciriritse bagize amahirwe yo kumenyana n’abandi bacuruzi baturutse hirya no hino ku isi. Mu biganiro byabo bakangurirwaga gufashanya mu guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Francis Gatare yavuze ko ibi bigiye gukomeza ubucuruzi bw’u Rwanda cyane cyane mu guhanga imirimo mishya no gufasha abacuruzi b’Abanyarwanda kwibona ku ruhando Mpuzamahanga.

Yagize ati “Si ubwa mbere abacuruzi b’Abanyarwanda bitabira Inama Mpuzamahanga y’ubucuruzi. Kuba ari ubwa mbere ibereye muri Afrika ikabera mu Rwanda byatumye Abacuruzi benshi b’Abanyarwanda bagira amahirwe yo kuyitabira”.

Bamwe mu bayobozi b'u Rwanda (ku murongo w'imbere) bitabiriye iyi nama

Yagaragaje ko iri atari itangiriro ry’imikoranire y’u Rwanda na ITC, ngo ahubwo izi ni imbaraga zikomeye mu guteza imbere ubucuruzi bw’u Rwanda zikomeza kwiyongera.

Muri iyi nama, Ihuriro murikabikorwa ry’abagore b’abacuruzi ryafashije mu gutanga ibikombe birenga 1100 by’ikawa zaturutse mu bihugu 8.

Iri huriro kandi ryatanze ibiganiro birenga 500 hagati y’abacuruzi, hagamijwe kumenyana. Ibi byaje kuvamo imishinga igera kuri 44 yitezweho ubucuruzi burengeje agaciro ka miliyoni eshanu n’Ibihumbi magana atanu y’amadolari y’Amerika ($5,5 M).

Ibi biganiro byo guteza imbere ubucuruzi ngo ntabwo bigomba guhagarara. Ibi ni byo byatumye bashyiraho uburyo bwa Interineti buzajya bufasha mu gutegura imishinga mito n’iciriritse.

Iyi nama Mpuzamahanga ya 14 yari yitezweho kwakira abantu 500 baturutse mu bihugu bitandukanye. Umunsi wayo wo gutangira uyu mubare wari wamaze kurenga kuko bari bageze kuri 800.

Mu minsi itatu iyi nama imaze abayitabire babarirwaga hejuru y’igihumbi. Umuyobozi wa ITC yagaragaje ko ibi bigaragaza imbaraga u Rwanda rufite mu guteza imbere ubucuruzi. Ibi ngo bikaba ari ubutumwa ku yindi migabane ko itagomba kuzarira mu gushora imari ku mugabane w’Afurika.

Inama Mpuzamahanga ya 15 itaganijwe kuzabera mu gihugu cya Quatar.

Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo kuri byinshi

Foto: Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages