00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama u Rwanda ruzakira mu 2016 zizarwinjiriza amafaranga asaga miliyari 54

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 9 July 2015 saa 06:55
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, kiratangaza ko u Rwanda ruzinjiza amafaranga angana na miliyari 54.7, ni ukuvuga miliyoni 76 z’amadorali azaturuka mu kwakira inama zose ziteganyijwe mu mwaka wa 2016.

Mu mwaka wa 2014 u Rwanda rwabonye miliyoni 303 z’amadorali yaturutse mu bakerarugendo bagera kuri miliyoni 1.2, byagize uruhare rungana na 3% mu mutungo w’imbere mu gihugu GDP.

Nk’uko umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Ambasaderi Yamina Karitanyi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga, inama n’ibikorwa mpuzamahanga byabereye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2014 byinjije agera kuri miliyoni 50 z’Amadorali.

Muri Nzeri 2016 u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga Nyafurika y’ihuriro ryiga ku ishoramari ry’amahoteli. Kwakira iyi nama bizashyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu biha agaciro kwakira inama zikomeye mu karere.

Amb.Karitanyi mu kiganiro n'abanyamakuru

Biteganyijwe ko iri huriro rizaba rigizwe n’abashoramari 600 bazaturuka ku isi hose, bazasura iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere buri munsi.

Amb. Yamina Karitanyi yavuze ko kwakira iyi nama ari umwanya wo kwerekana amahirwe y’ishoramari igihugu gifite mu birebana n’amahoteli kandi bizinjiza n’amafaranga.

Yagize ati “Ibijyanye no kwakira inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi byinjije miliyoni 50 z’amadorali mu mwaka ushize, ntituragira inyubako yakira inama zo ku rwego rwo hejuru ariko tuzakomeza gushyiramo imbaraga kuko uyu ni umwaka wa Kabiri twakira inama nk’izi.’’

U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama kubera umutekano rufite n’uburyo rwiyemeza ibintu rukabikora, aha ni nko korohereza ishoramari, kuko Banki Nyafurika itsura amajyambere yashyize u Rwanda ku mwanya wa 32 mu bihugu byorohereza ishoramari. Ikindi ni uko ari igihugu gikurura abantu mu nzego zose.

Kuba mu Rwanda hamaze kugera ibikorwa remezo nk’amahoteli byo ku rwego rwo hejuru bituma rugirirwa ikizere cyo kwakira inama zikomeye. Zimwe muri hoteli zitegura gufungurwa ni Marriot Hotel, Radisson Blue, Golden Tulip Hotel n’izindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages