Byari biteganyijwe ko iyi nama yari igiye kuba ku nshuro ya 18 yagombaga gutangira tariki 16 Ukuboza 2020, gusa Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’Igihugu, harimo n’iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kuri ubu inzego bireba ziri kwiga uko iyi nama yaba muri uyu mwaka, gusa umwanzuro ntakuka nturafatwa.
Inama y’Umushyikirano iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika. Ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z’igihugu zitandukanye, abanyamadini n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibiterekerezo ku cyerekezo cy’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!