00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama ya AU yatumye imihanda minini ya Kigali yongera gufungwa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 July 2016 saa 09:41
Yasuwe :

Imihanda yose ihurira mu masangano yo kuri Kigali Convention Center ifunze kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016, hagamijwe koroshya ingendo n’imigendekere myiza y’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Inama y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangiye kuri uyu wa 10 Nyakanga, ikazasozwa kuwa 18 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko gufunga imihanda imwe n’imwe bigamije kwirinda umubyigano w’imodoka no gukora ku buryo inama iri kubera muri KCC igenda neza.

Akomeza avuga ko muri iyi gahunda nshya yashyizweho, imodoka zose zacaga mu ihuriro ry’imihanda rya Kimihurura (Aho bakunze kwita KBC) zigomba guca mu mihanda ihakikije kugira ngo bitabangamira imigendekere myiza y’inama igomba kubera muri Kigali Convention Center, ndetse n’inzira abashyitsi bacamo bayijemo (Kanombe-Giporoso).

ACP Twahirwa yagize ati “Imihanda yose igera mu ihuriro ry’imihanda rya Kimihurura hafi ya Kigali Convention Center irafunze. Abaturutse ku Kabindi berekeza Kisementi barakoresha umuhanda uva ku Kabindi ugaca munsi ya KBC ugakomeza imbere ya Ambasade y’Abaholandi ugahinguka ku masangano y’imihanda mashya yahashyizwe bagakomeza umuhanda mushya ubageza kuri Ministeri y’Ubutabera. »

Akomeza avuga ko abava ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe berekeza mu Giporoso, bakoresha umuhanda mushya washyizwe munsi y’ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali binjiriye ku Gasaraba, bagahinguka hafi yo ku Cyamitsingi.

Uwo muhanda kandi ukoreshwa n’abava ku Giporoso bajya i Kanombe ku bitaro.

Yanasobanuye ko abashaka kujya ku kibuga cy’indege nabo bakoresha uwo muhanda mushya, bagera ku ihuriro ry’imihanda ryashyizwe ahateganye na Magerwa bakazamukira aho bagahingukamo.

ACP Twahirwa yagize ati “Aho hose twavuze habaye impinduka hari abapolisi bashinzwe kuyobora abakoresha umuhanda”.

ACP Twahirwa avuga kandi ko byaba byiza abatwara ibinyabiziga bakoresheje imihanda isanzwe yoroshya ingendo nk’uwa Kabeza-Niboye-Rwandex, kimwe n’uhinguka kuri RDB uciye munsi ya Stade Amahoro i Remera ndetse n’uwa Kibagabaga-Gacuriro-Utexrwa-Kinamba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yemeza ko amashami ya Polisi yose yiteguye bihagije, akizeza Abanyarwanda umutekano usesuye mu gihe cyose cy’iyi nama.

Amafoto y’umuhanda mushya i Kanombe

Umuhanda usanze werekeza ku Kibuga cy'indege urafunzwe
Imodoka ziva mu Giporoso ziri gukatira kuri aya masangano zerekeza mu muhanda mushya
Aho imodoka zerekeza ku bitaro bya gisirikare i Kanombe ziri kunyura
Rond-point ijya kuri MAGERWA ku kibuga cy'indege no mu muhanda w'amabuye werekeza kuri 12
Rond-point irebana n'amarembo yo kuri MAGERWA
Umuhanda mushya watangiye gukoreshwa
Umuhanda ukomeza ujya ku Gasaraba
Abapolisi bakoresheje ibyapa ndangacyerekezo mu kuyobora abataramenya izi mpinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages