00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama ya Gatanu y’umushyikirano ku iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 11 December 2013 saa 09:41
Yasuwe :

Inama Nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC) yateguye inama ya Gatanu y’umushyikirano ku iterambere ry’itangazamakuru, iteraniye muri Serena Hotel i Kigali. Iyo nama izamara iminsi ibiri, ni ukuvuga kuva kuwa 11 kugeza kuwa 12 Ukuboza 2013, higanirwa ku buryo itagazamakuru ryo mu Rwanda ryakoreshwa amahirwe ahari kugira ngo itangazamakuru ryiyubake, rigamije inyungu.
Hari intambwe imaze guterwa mu itangazamakuru mu Rwanda, hashingiwe ku mavugurura yakozwe muri urwo rwego, uyu akaba ari (…)

Inama Nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC) yateguye inama ya Gatanu y’umushyikirano ku iterambere ry’itangazamakuru, iteraniye muri Serena Hotel i Kigali. Iyo nama izamara iminsi ibiri, ni ukuvuga kuva kuwa 11 kugeza kuwa 12 Ukuboza 2013, higanirwa ku buryo itagazamakuru ryo mu Rwanda ryakoreshwa amahirwe ahari kugira ngo itangazamakuru ryiyubake, rigamije inyungu.

Hari intambwe imaze guterwa mu itangazamakuru mu Rwanda, hashingiwe ku mavugurura yakozwe muri urwo rwego, uyu akaba ari umwanya wo gukoresha ayo mahirwe, kugira ngo itangazamakuru rishobore kwigira. Harasuzumirwa hamwe kandi uburyo umwuga w’itangazamakuru warushaho kunoga, hagamijwe guteza imbere itangazamakuru, kubaka ubunyamwuga hashingiwe ku itangazamakuru ryigenga no kurebera hamwe uburyo itangazamakuru ryo muri Afurika ryarushaho kugira uruhare mu kubaka no kugaragaza isura nziza ya Afurika.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 200, abenshi akaba ari abanyamakuru bo mu Rwanda. Yitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa b’itangazamakuru. Abitabiriye iyi nama baturutse hanze y’u Rwanda barimo abavuye muri Kenya, Uganda, Tanzania n’u Burundi.

Iyi nama yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Komisiyo ishinzwe itangazamakuru mu Rwanda/Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) ndetse n’ihuriro ry’amashami y’umuryango w’abibumbye (One UN) akorera mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, Mbungiramihigo Peacemaker, atangaza ko inama y’umushyikirano ku iterambere ry’itangazamakuru iba buri mwaka, yafashije abanyamakuru gutera intambwe kuko ari urubuga rwisanzuye rwo gutanga ibitekerezo, kuko atari kenshi babona urubuga rwo kuvuga ibitekerezo ariko iyi nama ibaha umwanya uhagije, bagashyikirana nk’abantu bahuje umwuga.

Akomeza avuga ko uru rubuga rubafasha kwisanzura bakavuga iribaniga, kandi bakaganira n’abashinzwe gushyira mu bikorwa amategeko ajyanye n’Itangazamakuru. Avuga ko kuva iyi nama yatangira kuva mu 2009, dore ko iyi iteranye ari iya gatanu, ibyakozwe mu guteza iterambere ry’itangazamakuru byashingiye ku myanzuro yazivuyemo.

Mu byakozwe harimo kuvugurura amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ibyo byatumye habaho iterambere mu gushora imari mu itangazamakuru, byanatumye abanyamakuru bisanzura ntihagire ibibazitira ku kugera ku makuru ndetse hatorwa n’itegeko ritanga uburenganzira ku kugera ku makuru, hakaba hasigaye kunoza uburyo buboneye by’ishyirwa mu bikorwa ryaryo kugira ngo abanyamakuru babone amakuru bitabagoye.

Hishimirwa kandi ko abanyamakuru babonye urwego rwabo, ni ukuvuga urwego rw’abanyamakuru bigenzura, ntibibe urubuga rwahabwaga Leta binyuze mu nama Nkuru y’itangazamakuru, ubu akaba ari bo babyikorera.

Ingorane igaragara mu itangazamakuru nk’uko Mbungiramihigo akomeza abitangaza ni ikibazo cy’amikoro, kandi itangazamakuru atari ryo ryonyine rifite icyo kibazo. Inama nkuru y’Itangazamakuru ifatanyije n’abaterankunga bakaba bagomba gukora ibishoboka bakareba uko Itangazamakuru ryakora ryiyubaka, hashyirwaho ingamba zatuma ibitangazamakuru n’abanyamakuru banoza imikorere yabo.

Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama Nkuru y'Itangazamakuru (MHC)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, mu gutangiza iyi nama atangaje ko Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere. Atangaza ko ubu mu Rwanda hari amashuri abiri yigisha Itangazamakuru n’ikigo gishinzwe kongera ubushobozi bw’abanyamakuru bari mu mwuga, byatumye haba kunoza imikorere ndetse no gutangaza inkuru zigira icyo zihindura ku mibereho y’abaturage.

Uretse kandi ayo mashuri kandi ubu hamaze gushingwa amaradiyo agera ku 35, ibitangazamakuru byandika bigera 32 bikora neza, na ho imbuga za internet zo zikaba zigera kuri 40. Avuga ko ibi bigaragaza ko mu Rwanda hari amahirwe yo gushora imari mu Itangazamakuru.

Akomeza atangaza ko Leta itazigera itererana Itangazamakuru, ariko ibyo basabwaga bamaze kubikora, ariko bazakomeza gukora ibishoboka Itangazamakuru rigakorera mu bwisanzure, rigashobora kubona amakuru ku buryo bworoshye kandi hashyizweho ibikorwaremezo.

Asaba abanyamakuru kwinjira mu rwego rwo gukora inkuru zituma abafite amafaranga bitabira gushora imari mu itangazamakuru, mu rwego rwo kumenyekanisha ibyabo, kandi ntawe ubabangamira, ibyo bizatuma na ryo rishobora gutera imbere.

Mbere ya saa sita hatanzwe ikiganiro ku bijyanye n’amahirwe ari mu rwego rw’itangazamakuru hashyigikirwa guteza imbere indangagaciro z’umwuga w’itangazamakuru. Icyo kiganiro cyibanze kukugaragaza ibibazo biri mu itangazamakuru n’uburyo byakemurwa mu rwego rwo kubyaza inyungu uwo mwuga, abawukora bakarushaho kumererwa neza.

Ikiganiro cyatanzwe na Philip Valese umuyobozi mukuru wa KFM Radio, Samba Cyuzuzo Umuyobozi Mukuru wa Umuseke.com, Shyaka Kanuma Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Focus Newspaper, Ildephonse Sinabubariraga Umuyobozi wa Radio Ishingiro.

Ubu haratangwa ikiganiro kijyanye n’Uruhare rw’urwego rw’itangazamakuru ryigenzura. Ikiganiro kiratangwa na Fred Muvunyi, Umuyobozi w’urwo rwego, Emma Claudine Ntirenganya Umunyamakuru kuri Radio Salus, na Dr Kayumba Christopher Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru.

Uru rwego rugira inama abanyamakuru no gukurikirana imikorere yabo ya buri munsi cyane cyane mu kubakebura hari aho bashatse gutandukira, rukaba rushinzwe no gutanga uburenganzira bwo gukora ku bitangazamakuru bishaka gutangira.

Uru rwego rugirwa inama yo kutaba umupolisi ushinzwe kubafata, ahubwo rushinzwe kujya inama. Kugira ngo kandi rushobore kugera ku nshingano zarwo rukeneye inkunga ya buri mufatanyabikorwa wese, baba abanyamakuru, ibigo by’itangazamakuru ndetse na Guverinoma.

Urwego rw’itangazamakuru ryigenzura kandi rukeneye ba Ambasaderi mu bafatanyabikorwa b’itangazamakuru bose, mu rwego rwo kurukorera ubuvugizi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .