00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama zagufasha kurushaho kwizerwa n’umukunzi wawe

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 22 September 2015 saa 11:58
Yasuwe :

Kwizerana ni ingenzi cyane kugira ngo urukundo rukomere, icyizere ariko umuntu ntapfa kukigirirwa ahubwo kiraharanirwa.

Nubwo ariko bitwara igihe kitari gito ngo umuntu agirirwe icyizere ikosa rimwe ukeka ko ryoroshye rishobora gutuma ugitakaza.

Umuntu wese uri mu rukundo agomba guharanira kwizerwa n’umukunzi we, Urubuga Elcrema rwatanze inama ushobora kugurikiza ukarushaho kwizerwa n’umukunzi wawe.

1.Gerageza gushyira mu bikorwa ibyo waseranye

Nubwo hari abantu batabizi cyangwa batabyitaho, kutubaha isezerano bishobora gutuma umukunzi wawe agutakariza icyizere.

Irinde gutanga isezerano utazigera usohoza, niba wemereye umukunzi wawe ikintu gerageza kugikora kuko nutabikora bizatuma atongera kwizera ibyo umubwiye.

2. Icyubahiro

Icyubahiro nacyo ni ingenzi cyane mu rukundo, iyo wubashye umukunzi wawe bikurinda gukora ibintu bishobora gutuma atakwizera, iyo utamwubashye ariko ni hahandi uzasanga ukora ibimubabaza.

Kutubaha umukunzi wawe bizatuma atakwizera ndetse binangize urukundo rwanyu.

3. Ba umunyakuri

Nta kintu gishobora gutuma umukunzi wawe akwizera kurusha kuba umunyakuri. Ubunyakuri ni umuco mwiza wirukana ibintu byose bishobora gutuma utizerwa.
Nuba umunyakuri bizatuma nta kintu na kimwe ukinga umukunzi wawe.

Niba wakoshereje umukunzi wawe emera ikosa wakoze urisabire imbabazi kandi ugerageze kutazarisubira.

Ibi bizatuma umukunzi wawe arushaho kugukunda no ku kwizera.

5.Irinde gukoresha intege nke ze ngo umubabaze

Ni wirinda kubabaza umukunzi wawe ukoresha inenge, amakosa n’intege bye ahubwo ukamwakira uko ari bizatuma yumva atekanye ndetse akwizere biruseho.

6.Irinde amabanga atari ngombwa.

Amabanga Atari ngombwa mu rukundo niyo ntandaro yo kutizerana, gufuhirana cyane no guhangana. Igihe cyose ubona ko uramutse ubwiye umukunzi wawe buri kimwe ntacyo byakwangiza nta mpamvu n’imwe yo kumuhisha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages